skol

Trump yavuze ko atagitegetswe gutekereza ku mahoro nyuma yo kwimwa igihembo cy’abayaharaniye

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Jonas Gahr Stoere, ko kuva ubu yumva atagitegetswe guhora atekereza ku mahoro, kuko atahawe igihembo cy’abantu baharaniye amahoro kizwi nka Nobel Peace Prize.

Ibi yabitangaje mu ibaruwa yoherereje Stoere, amubwira ko ubu atazongera kurazwa ishinga no guharanira amahoro ahubwo azareba ibiri mu nyungu za Amerika gusa.

Ati “Nkurikije ko igihugu cyawe cyahisemo kutampa Nobel Peace Prize yo guhagarika intambara umunani zirenga, sinkitegetswe gutekereza ku mahoro gusa nubwo ari byo bizajya biba byiganje. Ubu ni ugutekereza ku cyabera cyiza Amerika.”

Ibi yabivuze mu gihe Stoere yagiye amubwira kenshi ko nubwo iki gihembo gitangirwa muri Norvège, guverinoma y’iki gihugu nta ruhare na ruto igira mu bagihabwa kuko komite itora abagihabwa yigenga.

Mu ibaruwa ya Trump kandi yongeye kugaruka ku kibazo cya Greenland agaragaza ko Denmark ishyigikiwe na Norvège itabasha kurinda ikirwa cya Greenland.

Ati “Denmark ntabwo yabasha kurinda buriya butaka Abashinwa cyangwa Abarusiya, ikindi ubundi kuki yo iyifiteho uburenganzira? Nta nyandiko zihari, kuba gusa ubwato bwarahageze imyaka amagana ishize, natwe dufite ubwato bwahageze.”

Ibi yabivuze mu gihe aherutse gushyiraho umusoro wa 10% ku bihugu biri kurwanya umugambi we wo kwiyomekaho ikirwa cya Greenland.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa