Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, ubwo yari mu nama y’Abaminisitiri kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, yatangaje ko azarasa kuri Oman igihe cyose yaba yemeye gufatanya na Iran kugenzura umuhora wa Horumuz.
yabitangaje nyuma y’aho Televiziyo y’Igihugu muri Iran yatangaje ko ifite amakuru ko mu masezerano yo guhagarika intambara ya Amerika na Iran, hakubiyemo ingingo ivuga ko Iran izafungura umuhora wa Hormuz ariko ikazajya iwugenzura ifatanyije na Oman.
Trump yagize ati: “Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungurirwa buri wese. Gusa ni twebwe tuzajya tuwugenzura kandi nta wundi muntu ukwiriye kuwugenzura kubera ko ibyo biri mu byo twaganiriye. Uyu muhora uri mu mazi mpuzamahanga rero niyo mpamvu Oman ikwiriye gukurikiza amabwiriza nk’uko abandi babikora, kandi mu gihe yabirengaho tuzafata icyemezo cyo kuyitera kandi nabo barabizi.”
Igihugu cya Oman, gisanzwe kibanye neza Leta zunze ubumwe za Amerika ariko Trump yayiteguje ko nijya mu byo kurinda umuhora wa Horumuz iby’imibanire mwiza bizarangira akayirasaho, mu gihe cyose yaba yijanditse mu byo kurinda uyu muhora wa Horumuz
Iyi ntambara ihanganishije Amerika na Iran, imaze amezi atatu ariko yagize ingaruka zikomeye cyane ku bukungu bw’isi ndetse igira n’ingaruka ku gihugu cya Iran kuko imaze gutakarizamo abayobozi benshi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *