Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rishyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Canada, avuga ko iki cyemezo kigamije guhangana n’icyo yise ivangura Canada ikorera ibicuruzwa by’Abanyamerika birimo inzoga, imodoka n’ibikomoka ku mata.
Uyu musoro mushya uzatangira gukurikizwa nyuma y’iminsi 30, aho uzareba ibicuruzwa bitandukanye byinjira muri Amerika bivuye muri Canada. Icyakora, ibicuruzwa bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli na gaz, ndetse n’ibindi bisanzwe bifite imisoro yihariye ntibirebwa n’uyu mwanzuro.
White House yatangaje ko uyu musoro uzareba ibicuruzwa birimo divayi, ibikoresho byo gukinisha umukino wa Hockey ndetse na sima.
Uyu mwanzuro kandi uzagira ingaruka ku bicuruzwa byari bisanzwe byinjira muri Amerika binyuze mu masezerano y’Ubucuruzi hagati ya Amerika, Mexique na Canada (USMCA).
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza ibiganiro na Leta ya Amerika kugira ngo hakemurwe impaka zishingiye ku bucuruzi ndetse hanavugururwe amasezerano ya USMCA.
Ati “Iki ni ikindi cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufata ingamba z’ubucuruzi bitabanje kumvikanwaho, cyiyongera ku yindi misoro yashyizweho mbere, inyuranyije n’Amasezerano y’Ubucuruzi hagati ya Canada, Amerika na Mexico.”
Carney yavuze ko Canada na yo ifite uburenganzira bwo gufata ingamba mu gihe Amerika ikomeje gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa byayo.
Iki cyemezo cya Trump gishobora kongera umwuka mubi mu mubano ushingiye ku bucuruzi hagati ya Washington na Ottawa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika yari aherutse gutangaza ko ashobora kongera imisoro ku bicuruzwa bya Canada kubera umwotsi waturukaga mu nkongi z’amashyamba zo muri Canada ukagera ku butaka bwa Amerika.
Kuba Leta ya Amerika yashyizeho uyu musoro ku bicuruzwa bitumizwa muri Canada, ntabwo bisobanura ko uruganda rwo muri Canada ari rwo ruhita rutanga ayo mafaranga kuri Leta ya Amerika, ahubwo ni umusoro wishyurwa n’umucuruzi cyangwa sosiyete izana ijyana ibyo bicuruzwa muri Amerika.
Urugero, niba ikintu cyinjijwe muri Amerika gifite agaciro ka $100, umusoro wa 50% usobanura ko ushinzwe kukinjiza agomba kwishyura Leta ya Amerika andi $50 nk’umusoro, bityo ikiguzi cyacyo kikagera nibura kuri $150 mbere yo kongeraho ikiguzi cy’ibindi bintu yagiye yishyura.
Ayo mafaranga ashobora gutuma abatumiza ibicuruzwa bazamura ibiciro ku masoko kugira ngo babashe kwishyura uwo musoro, bikarangira abaguzi ari bo bishyura amafaranga menshi. Icyakora, uko igiciro kizazamuka biterwa n’uko abacuruzi, abatanga ibicuruzwa n’abaguzi babyitwaramo; hari igihe sosiyete ishobora kugabanya inyungu zayo kugira ngo idahita izamura ibiciro cyane. Bityo, iyo bavuga ko hashyizweho umusoro wa 50%, baba bashaka kuvuga ko Leta izongeraho umusoro ungana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’igicuruzwa mbere y’uko cyinjira mu gihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *