skol

Trump yemeje ko Amerika izakomeza guha Ukraine intwaro

Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza kohereza intwaro muri Ukraine, nubwo Minisiteri y’Ingabo yari iherutse guhagarika zimwe mu ngendo z’izo ntwaro mu cyumweru gishize.

Ibi Trump yabibwiye abanyamakuru ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wari wasuye White House, nyuma yo kubazwa kuri icyo cyemezo cyo guhagarika kohereza intwaro muri Ukraine.

Yagize ati “Tugiye kongera kohereza intwaro. Tugomba kubikora. Bagomba kugira ubushobozi bwo kwirwanaho. Barimo guterwa cyane muri ibi bihe...Ahari cyane cyane intwaro z’ubwirinzi, ariko barimo guterwa bikomeye cyane. Hari abantu benshi barimo gupfa muri urwo rujijo.”

Hashize akanya gato Trump avuze ayo magambo, umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Sean Parnell, na we yemeje ko “Amerika izohereza izindi ntwaro z’ubwirinzi muri Ukraine.”

Yongeyeho ko isesengura ry’uburyo intwaro zoherezwa mu bindi bihugu rikiriho kandi ko rifitanye isano n’ingamba nshya z’ubwirinzi za Amerika zihurizwa mu cyerekezo cya "America First" cyangwa guharanira inyungu za Amerika mbere ya byose.

Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, ni we wategetse ko izo ngendo z’intwaro zihagarikwa by’agateganyo mu cyumweru gishize, avuga ko hari impungenge z’uko ububiko bw’intwaro bwa Amerika burimo kugabanuka.

Umuvugizi wa White House, Anna Kelly, icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko “Icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira imbere inyungu za Amerika, nyuma y’uko habayeho isesengura rya Minisiteri y’Ingabo ku bijyanye n’ubufasha n’ingabo Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha ibindi bihugu ku isi hose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa