skol

Trump yemeje ko igitero cyagabwe muri White House kitazamubuza gutsinda intambara muri Iran

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2026

featured-image

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko atahita yemeza ko igitero cyagabwe muri White House ubwo yasangiraga n’abanyamakuru gifitanye isano n’intambara yo muri Iran ariko bitazamubuza gutsinda intambara.

Umugabo w’imyaka 31 yagabye igitero muri White House ahaberaga umusangiro wa Trump n’abanyamakuru bakorera mu biro by’umukuru w’igihugu.

Isasu yarashe ryafashe umwe mu bashinzwe umutekano, mu ikoti ridatoborwa n’amasasu yari yambaye.

Perezida Trump yahise abwira abanyamakuru ko bishoboka ko iki gitero kidafitanye isano n’intambara yo muri Iran.

Ati “Ntabwo bizambuza gutsinda intambara muri Iran. Ntabwo nzi niba ibi hari icyo byabikoraho, ntabwo ari ko mbyumva ngendeye ku makuru dufite.”

Nyuma Trump yaje kuvuga ati “nta wamenya” niba ntaho bihuriye [n’intambara yo muri Iran] ahamya ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane impamvu yasunikiye uyu mugabo kugaba igitero.

Intambara yo muri Iran yatangiye ku wa 28 Gashyanyare. Yahitanye abayobozi benshi ba Iran ndetse igira ingaruka ku bukungu bw’Isi, aho ibicuruzwa byose byahenze by’umwihariko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byikubye hafi kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa