Mu gihe habura iminsi mike ngo Umwami Charles III w’u Bwongereza agirire uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yanenze Igikomangoma Harry, wagarutse kuri politiki ya Amerika muri Ukraine.
Igikomangoma cya Sussex cyagiriye uruzinduko muri Ukraine ku wa Kane, tariki ya 23 Mata, maze ageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mutekano yabereye i Kyiv. Yasabye ko ubuyobozi bwa Amerika bwakongera imbaraga mu bikorwa byo gufasha Ukraine.
Harry yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite uruhare rukomeye muri iki kibazo,” akomeza agira ati “Si ukubera gusa imbaraga zifite, ahubwo ni uko igihe Ukraine yaharaga intwaro za kirimbuzi, Amerika yari mu bihugu byayijeje ko ubusugire n’imipaka byayo bizubahirizwa.”
Yongeyeho ati “Igihe [cyo kubahiriza isezerano] ni iki ku buyobozi bwa Amerika. Cyo kwerekana ko ishobora kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, atari ku bw’impuhwe, ahubwo kubera uruhare rwayo rukomeye mu mutekano w’Isi n’ituze.”
Trump yabajijwe n’abanyamakuru ku magambo ya Harry. Mu gusubiza, yabanje kuyihunza gato, avuga ku mugore we Meghan Markle.
Ati “Igikomangoma Harry? Ameze ate? Umugore we se ameze ate? Mumundamukirize.”
Nyuma yongeyeho ati “Hari ikintu kimwe nzi; Harry ntabwo avugira u Bwongereza. Njye mbona ari njye uvugira u Bwongereza kurusha Harry. Ariko nshimye inama ze.”
Trump yakunze kwibasira Harry na Meghan. Umunsi umwe yigeze kuvuga ko Meghan ari umuntu udashobotse.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *