skol
fortebet

Trump yijeje Putin kumufasha kurangiza intambara yo Ukraine

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

Trump yijeje Putin kumufasha kurangiza intambara yo Ukraine

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuganye na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kuri telefone iminota hafi 90, amwemerera ubufasha mu gushaka umuti w’intambara yo muri Ukraine.

Umunyamabanga mu biro bya Perezida w’u Burusiya Kremlin, Yuri Ushakov yavuze ko icyo kiganiro kuri telefoni cyabaye ku wa 4 Nyakanga, umunsi Amerika yizihizaho ubwigenge.

Yavuze ko Trump yagaragaje ubushake bwo gufasha gushaka igisubizo cyihuse cy’intambara no kurangiza ikibazo.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy na we yavuze ko yavuganye na Trump kandi baganiriye ku ntambara ihanganishije igihugu cye n’u Burusiya.

Ushakov yashinje Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burayi gushaka gukomeza intambara no kuyongerera ubukana.

Yavuze ko ingabo z’u Burusiya zikomeje gutsinda ku rugamba. Ukraine yahakanye ibyo ivuga ko imijyi ivugwa ikiri mu maboko yayo.

U Burusiya bwasobanuye ko umuti w’intambara ugomba kuba ukwishyira ukizana kwa Donbas.
Zelenskiy yavuze ko we na Trump bazakomeza ibiganiro mu nama ya NATO.

Abahagarariye Amerika Steve Witkoff na Jared Kushner bazakomeza gushaka igisubizo kandi biteguye gusura Moscow.

Perezida Putin yagaragaje icyizere ku biganiro bya Amerika na Irani bishobora gufasha mu kugera ku bwumvikane bw’igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa