Trump yirukanye umuyobozi amushinja gutangaza imibare mike y’imirimo yahanzwe
Yanditswe: Saturday 02, Aug 2025
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye umuyobozi w’urwego rushinzwe ibaruramibare rishingiye ku mirimo (BLS), Dr. Erika McEntarfer, amushinja gutangaza imibare mike y’imirimo yahanzwe.
Trump yafashe iki cyemezo tariki ya 1 Kanama 2025, nyuma y’amasaha make BLS igaragaje ko imirimo yahanzwe muri Amerika mu kwezi gushize ari 73.000 havuyemo ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe iteganyamibare ryagaragazaga ko muri uko kwezi ishobora kugera ku 109.000.
BLS kandi yavuguruye raporo y’imirimo yahanzwe muri Gicurasi na Kamena, iyigabanyaho 258.000, birakaza Trump ashinja Dr. Erika guhimba imibare agamije guharabika ubutegetsi buriho.
Trump yatangaje ko yamenye ko Dr. Erika yahawe akazi na Joe Biden wayoboye Amerika, kandi ngo uyu muyobozi yagerageje guhimba imibare mu mwaka ushize kugira ngo yongerere Kamala Harris wari Visi Perezida amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Namenyeshejwe ko imibare y’imirimo ihangwa muri iki gihugu itegurwa n’uwashyizweho na Biden, Dr. Erika McEntarfer, Komiseri ushinzwe ibarurishamibare ry’imirimo, wahimbye imibare mbere y’amatora agerageza kongerera Kamala amahirwe yo gutsinda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Amerika ikeneye imibare y’ukuri, bityo ko Dr. Erika yirukanywe kugira ngo asimburwe n’umuntu ufite ubushobozi kandi wujuje ibisabwa kugira ngo ayobore BLS.
Ati “Dukeneye imibare y’ukuri y’imirimo. Nasabye itsinda ryanjye kwirukana ako kanya uyu munyapolitiki washyizweho na Biden. Azasimburwa n’ufite ubushobozi kandi wujuje ibisabwa.”
Dr. Erika yagizwe umuyobozi wa BLS muri Mutarama 2024. Yasimbuwe by’agateganyo na William Wiatrowski wari umwungirije, mu gihe hategereje undi muyobozi uzashyirwaho na Trump.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *