Trump yohereje ubwato bwa nucléaire hafi y’u Burusiya kubera amagambo ya Medvedev
Yanditswe: Saturday 02, Aug 2025
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko ubwato bubiri bufite intwaro kirimbuzi bwoherezwa ahantu h’ingenzi kubera amagambo yavuzwe na Dmitry Medvedev wayoboye u Burusiya kuva mu 2008 kugeza mu 2012.
Tariki ya 28 Nyakanga 2025, Medvedev usanzwe ari Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, yatangaje ko igihe ntarengwa Trump aha igihugu cyabo kugira ngo cyumvikane na Ukraine kiganisha ku ntambara.
Yagize ati “U Burusiya si Israel cyangwa Iran. Buri gihe ntarengwa gishya cyateza ikibazo kandi ni intambwe igana ku ntambara. Si iy’u Burusiya na Ukraine ahubwo n’igihugu cye. Ntunyure mu nzira ya Joe w’umunyabitotsi.”
Medvedev yasubizaga Trump wavugiye muri Scotland ko igihe ntarengwa cy’iminsi 50 yari yarahaye u Burusiya, yakigabanyije agishyira hagati y’iminsi 10 na 12, kandi ko nibutacyubahiriza, azabufatira ibindi bihano by’ubukungu.
Ku wa 1 Kanama 2025, Trump yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kohereza ubu bwato bugendera munsi y’amazi ahantu h’ingenzi, kubera ko amagambo ya Medvedev aremereye, kandi ko ashobora guteza ikibazo.
Yagize ati "Nshingiye ku magambo y’ubushotoranyi bukomeye y’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, usanzwe ari Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, nategetse ko ubwato bubiri bwa nucléaire bugendera munsi y’amazi bwoherezwa mu turere dukwiye kuko birenze aya magambo y’ubusazi na rutwitsi."
Trump yongeye ati “Amagambo adukanga yaravuzwe kandi ntidutekereza yari akwiye, bityo rero ngomba kuba maso. Nkora ibyo ku bw’umutekano w’abantu bacu. Uwabaye Perezida w’u Burusiya ni we wadukanze, rero tugiye kurinda abaturage bacu.”
Ubwato bw’intambara bwa Amerika buri mu bice bitandukanye by’iki gihugu ndetse no mu mazi agenzurwa n’ibihugu by’inshuti nk’u Buyapani na Bahrain. Ntabwo Trump yasobanuye aho ubwo avuga bwoherejwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *