skol

Trump yongeye kurikoroza ashyira hanze ifoto imugaragaza afashwe na Yezu ku rutugu

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2026

featured-image

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yashyize hanze ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano, imugaragaza yahobewe na Yezu hafi yo kuba mu gituza cye, yongera kuvugisha benshi nyuma y’iyo yari yatangaje yigize Yezu ukiza abarwayi.

Iyi foto Trump yayishyize kuri Truth Social ku wa 15 Mata 2026. Bigaragara ko yatunganyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Ni ifoto igaragaza ishusho ya Yezu ahageze inyuma ya Trump, undi asa nk’ugiye kwegama mu gituza cya Yezu. Akaboko kamwe ka Yezu gafashe ku rutugu akandi gafashe mu gituza cya Trump.

Ubutumwa buherekeza iyi foto buvuga ko hari abatarayishimira ati ariko “ndumva ari byiza.”

Nyuma yo gushyira hanze ifoto yigize nka Yezu ukiza, yavuze ko yamugaragazaga mu ifoto ya muganga ufasha abantu kumera neza.

Trump yavuze ko ubu ari we muntu rukumbi uri gutuma Isi itarimbuka.

Ati “Iyo ntaza kuba Perezida, Isi iba yarabaye umuyonga.”

Kugeza ubu Amerika iracyarwana no kumvikana na Iran ngo bahagarike intambara yayitangijeho ku wa 28 Gashyantare 2026.

Ibiganiro byabaye ku wa 12 Mata 2026 byamaze amasaha 21 byarangiye impande zombi zitabashije kwemeranya ku masezerano yo guhagarika intambara, Amerika ivuga ko Iran yanze kwemera ko igomba guhara gahunda y’ikorwa ry’intwaro za nucléaire no kugaragaza ubushake bwo kutazongera gushaka kuzitunga.

Trump yavuze yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko intambara izarangira vuba bidasabye kongera agahenge k’ibyumweru bibiri byemeranyijweho n’impande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa