Donald Trump usanzwe umenyerewe mu mvugo yo guhangana no kwibasira abandi bayobozi b’ibihugu, yaciye bugufi mu ruzinduko ari kugirira mu Bushinwa, yumvikana ashima cyane Perezida Xi Jinping.
Perezida Trump yageze mu Bushinwa ku wa 13 Gicurasi 2026. Yaherekejwe n’abiganjemo abashoramari bakomeye muri Amerika nka Elon Musk.
Trump yaherukaga gusura u Bushinwa mu 2017, ari nayo mpamvu uru ruzinduko rufatwa nk’amateka. Rubaye mu gihe u Bushinwa bukunze guhangana na Amerika cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.
Mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Perezida Trump yumvikanye mu mvugo iciye bugufi bitandukanye n’ibyagiye biba ubwo yabaga ari kunganira n’abandi bayobozi.
Trump yavuze ko afitanye umubano mwiza na Perezida Xi Jinping, ndetse ashimangira ko ari umuyobozi udasanzwe nubwo hari abatishima iyo abivuze.
Ati “Njye nawe tumaze igihe kinini tuziranye niwo mubano muremure wabayeho hagati y’ibihugu byacu kuri Perezida na mugenzi we, kuri njye ibyo ni iby’agaciro. Dufitanye umubano mwiza, twagiye twumvikana mu gihe habaga hari ibibazo tukabikemura. Naguhamagaraga kuri telefone cyangwa ukampamagara, abantu ntabwo babizi ariko buri uko twagiranaga ikibazo twagikemura byihuse. Hamwe tuzagira ahazaza heza.”
Yakomeje avuga ko Xi Jinping ari umuyobozi mwiza wakoze impinduka zikomeye mu Bushinwa.
Ati “Mfitiye icyubahiro u Bushinwa n’akazi wakoze. Uri umuyobozi udasanzwe kandi mbibwira buri wese, rimwe na rimwe ntabwo abantu bakunda iyo mbivuze ariko ndabivuga kuko ariko kuri, njye buri gihe mvuga ibintu uko biri.”
Trump yavuze ko yifuza ko u Bushinwa na Amerika bikorana mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Uru ruzinduko rwa Trump ruje mu gihe u Bushinwa bukomeje kwandika amateka adasanzwe ku Isi nk’igihugu gikomeje gutera imbere mu bukungu, iby’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, siyansi, igisirikare no guhanga ibishya.
Kubera umuvuduko u Bushinwa buriho, abahanga bashimangira ko hasigaye Imyaka ibarirwa mu binyacumi ngo buce kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugira ubukungu bukomeye ku Isi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *