skol

Tshisekedi azasabira Trump igihembo cy’amahoro cya Nobel ’nabasha kurangiza iyi ntambara’

Yanditswe: Friday 27, Jun 2025

featured-image

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko yaba "uwa mbere" mu gusabira Perezida Donald Trump guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu gihe yabasha kurangiza amakimbirane hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Mu kiganiro mu cyumweru gishize yahaye umunyamakuru Hariana Verás Victória w’ibiro White House bya perezida wa Amerika kigatangazwa ejo ku wa kane, Tshisekedi yavuze ko Ubumwe bwa Afurika ari ’icyuka’, ko iryo ari isomo yavanye muri iyi ntambara mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Tshisekedi yavuze ibi mu gihe kuri uyu wa gatanu 13:30 i Washington – biraba ari 18:30 i Kinshasa na 19:30 i Kigali - hitezwe gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda.

Ingingo zirambuye zikubiye muri aya masezerano ntabwo zizwi, gusa ashingiye ku kumvikana guhagarika imirwano, no gukemura impungenge z’impande zombi mu kibazo kiri mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Trump yivuze ibigwi ko arimo gukora ibintu bikomeye mu kugeza ku mahoro ibice bitandukanye by’isi biri mu ntambara, anavuga ko agiye guhuza u Rwanda na DR Congo bigasinya amasezerano y’amahoro.
Kuri ayo masezerano yari amaze kwemezwa n’abahagarariye impande zombi, Trump yagize ati: "Uyu ni umunsi ukomeye kuri Afurika, kandi mu kuri, ni umunsi ukomeye ku isi! [Ariko] sinzabiherwa igihembo cy’amahoro cya Nobel."

Ibi byatumye abasesenguzi bamwe bibaza ko Trump yaba, mu by’ukuri, yifuza icyo gihembo kugira ngo aboneke nk’umugabo ushaka amahoro ku isi. Mu gihe hari abavuga ko akora ibi mu nyungu bwite za Amerika n’ubutegetsi bwe by’umwihariko.

Umunyamakuru Hariana wa White House yabajije Perezida Tshisekedi niba yasabira Trump igihembo cy’amahoro cya Nobel naramuka agejeje ku mahoro asesuye muri aya makimbirane y’igihugu cye n’u Rwanda.

Tshisekedi yasubije ko ashimira uburyo Trump iki kibazo "yakigize icye" kandi kirimo kugenda neza aho "ubu tugeze aho twemeranya tugana ku masezerano y’amahoro".

Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbaraga mu gushaka amahoro no mu yandi makimbirane ku isi, nk’intambara y’Uburusiya na Ukraine, intambara mu burasirazuba bwo hagati, ati: "Ndetse na hano hagati y’u Rwanda na RD Congo".

Yongeraho ati: "Nibaza ko Trump mu buhuza bwe nabasha kurangiza iyi ntamabara yaba akwiye igihembo cy’amahoro cya Nobel, naba uwa mbere mu kukimusabira".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa