skol

Tshisekedi yageze i Washington, yibutswa ko agomba gusenya FDLR

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku wa 4 Gashyantare 2026 yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugamije byinshi birimo kureba uburyo impande zombi zashyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’urw’umutekano.

Indi mpamvu ikomeye yajyanye Tshisekedi muri Amerika ni ugushyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyamerika gusunikira ubutegetsi bw’igihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Abadepite bake barimo uyobora agashami ka Komisiyo y’Inteko y’ububanyi n’amahanga gashinzwe gukurikirana ibibazo bya Afurika, Chris Smith, bumvise Tshisekedi, bamwizeza ko bazasabira u Rwanda ibihano kuko ngo rwarenze ku masezerano y’amahoro ya Washington D.C.

Senateri Jim Risch na Jeanne Shaheen bahuye na Tshisekedi ku wa 4 Gashyantare, baganira ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye buteganyijwe hagati ya Amerika na RDC buyashingiyeho, burimo ubw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ishoramari n’ubucuruzi.

Mu itangazo aba basenateri bashyize hanze, babwiye Tshisekedi ko kugira ngo haboneke amahoro arambye, Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.

Iri tangazo rigira riti “Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n’imitwe y’abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.”

Senateri Jim na Jeanne batangaje ko bizeye ko nyuma y’uruzinduko rwa Tshisekedi, Leta ya RDC izashishikarira gutegura ibiganiro byizewe byo ku rwego rw’igihugu bigamije guhagarika intambara, kugira ngo abaturage babone kwiyunga, ubufatanye bw’iki gihugu na Amerika bugende neza.

Senateri Jim Risch na Jeanne Shaheen basabye Leta ya RDC gusenya FDLR n’imitwe ya Wazalendo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa