skol

Tshisekedi yarakajwe na Minisitiri we wavuze ko ingabo za RDC ari ibigwari

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Nyuma y’uko Minisitiri ushinzwe ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo, yandagaje bikomeye igisirikare cy’igihugu cyabo n’ubutasi bwacyo, asobanura ko byikanga uruhande bihanganye bitewe n’ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa basabye ko abayobozi muri icyo gihugu bajya bigengesera mu byo bavuga.

Ubwo bari mu Nama y’Abaminisitiri ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2026, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, yongeye kwibutsa ko hari amabwiriza akakaye ya Perezida arebana n’uburyo buboneye bwa guverinoma mu gutumanaho by’umwihariko ku byo batangaza ku karubanda.

Yasabye ko ibitangazwa bikwiye kuba byizewe, kandi biri mu mujyo w’ibyo Leta ishaka.

Yakomeje ashimangira ko amatangazo ya Leta adakwiye gukorwa mu buryo butunguranye cyangwa butagenzuwe neza, cyane cyane iyo bijyanye n’ibibazo by’ingenzi birebana n’igisirikare, umutekano, ubumwe bw’abaturage, cyangwa ububanyi n’amahanga.

Judith Suminwa yagaragaje ko kurenga kuri iri tegeko bidashobora kwihanganirwa.

Yakomeje avuga ko amatangazo cyangwa ibindi byo kuvuga ku ngingo z’ingenzi bigomba kubanza kuganirwaho mu buryo bw’imikoranire isanzwe, bikanagenzura na Minisitiri Ushinzwe Itangazamakuru mu bufatanye n’inzego zibishinzwe z’ibiro bya Perezida n’ibya Minisitiri w’Intebe, kugira ngo imyanzuro ya Leta ibe ihamye kandi hirindwe ibibazo by’umutekano muke bishobora kubaho cyangwa ibibazo by’imibanire n’ibindi bihugu.

Yasabye ba minisitiri bose kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko mu buryo bukomeye.

Suminwa kandi yongeye kugaragaza ko Perezida Félix Tshisekedi, yatanze indi gasopu ku bagize guverinoma badashobora kubahiriza ubwo buryo bw’itumanaho.

Biteganyijwe ko kugira ngo umuyobozi runaka azajye agaragara mu itangazamakuru ryaba irya Leta cyangwa irindi bizaba bijyanye n’inshingano asanzwe akora kandi hagamijwe kugaragaza ishusho nziza y’igihugu.

Perezida Tshisekedi yongeye gushyira imbaraga muri ibi nyuma y’amagambo Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo aheruka kuvuga kuri FARDC.

Mu kiganiro Minisitiri Muhindo yagiriye kuri YouTube channel ya Bosolo na Politik ku wa 5 Mutarama 2026, yagaragaje ko mu ntambara Leta ya RDC itsindwa harimo n’iy’isakazamakuru kuko nka mbere y’uko ihuriro AFC/M23 rifata Umujyi wa Uvira, ingabo z’igihugu cyabo zari zahunze.

Yagize ati “Ntange urugero ku ifatwa rya Uvira. Batangaje ifatwa rya Uvira ariko M23 yari ikiri muri Luvungi. Bakoze tweet, bose bumva ko Uvira yafashwe, bava muri Uvira mu gihe umwanzi yari akiri mu bilometero 30.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa