Tshisekedi yashimangiye ko Trump azaba akwiye ’Prix Nobel’ narangiza intambara mu gihugu cye
Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yavuze ko Donald Trump, narangiza ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bw’igihugu cye, azaba mu ba mbere bazashyigikira ko ahabwa igihembo cy’abaharaniye amahoro kizwi nka ‘Prix Nobel’.
Ni ingingo Tshisekedi yagarutseho ku wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka irenga 30, kandi ko abayoboye Amerika batandukanye bananiwe kukirangiza.
Ati “Iyi ntambara imaze imyaka irenga 30, ndetse Abaperezida bane ba Amerika bacyinjiyemo ariko bananirwa kugarura amahoro. Uyu munsi Perezida Trump nakirangiza, nzaba uwa mbere uzatora ko ahabwa Prix Nobel.”
Muri Kamena 2025, Perezida Félix Tshisekedi nabwo yari yavuze ko Trump narangiza iyi ntambara akwiriye igihembo cya Nobel.
Kuba Perezida Trump akwiye igihembo cya Nobel mu gihe yarangiza iyi ntambara ni ingingo yanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe muri Nyakanga 2025.
Nduhungirehe yavuze ko umuntu ubashije gutuma ikibazo cy’umutekano mucye cyari mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwa umuti, akwiriye igihembo cya Nobel kuko akemuye ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.
Yagize ati “Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo ni yo amaze imyaka myinshi ku mugabane. Amaze imyaka 30. Hari umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi umaze icyo gihe cyose uhungabanya igihugu cyacu, rero umuntu wese harimo na Trump ushobora gutuma ayo makimbirane arangira akwiye Nobel Peace Prize.”
Tshisekedi yashimangiye ko Trump azaba akwiye ’Prix Nobel’ narangiza intambara mu gihugu cye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *