Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye ko ingabo za Leta zizubahiriza agahenge kifujwe na mugenzi we uyobora Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço.
Ibiro bya Perezida wa RDC, kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026 byatangaje ko aka gahenge gasaba Leta n’ihuriro AFC/M23 kuguma mu birindiro zirimo guhagarika kongerera imbaraga abari mu bice biberamo urugamba, kwirinda guhindura ibirindiro hagamijwe kugaba ibitero no guhagarika kwakira ubufasha buva hanze.
Ibi biro byatangaje ko ibikorwa byo kugerageza kwagura ibirindiro cyangwa se ibindi binyuranyije n’amasezerano ashyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki ya 15 Ukwakira 2025, bizasubiza inyuma intambwe yatewe.
Leta ya Angola yifuje ko aka gahenge katangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare, nyuma y’iminsi ibiri Lourenço yakiriye Tshisekedi n’abahuza barimo abashyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Faure Essozimna Gnassingbé na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria.
Nubwo Perezida Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge, inshuro nyinshi Leta ya RDC yagiye irenga ku gahenge yemeranyijeho n’ihuriro AFC/M23, ndeetse n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono, ihitamo gukaza ibitero igamije kwisubiza ibice yambuwe.
Inshuro zose ingabo za RDC zarenze ku gahenge, ihuriro AFC/M23, rishingiye ku hame rigenderaho ryo “gusenyera ikibi aho gituruka” ryasubije n’imbaraga, rifata n’ibindi bice byinshi. Ni uko iri huriro ryinjiye mu Mujyi wa Goma, Bukavu n’ahandi h’ingenzi.
Tariki ya 12 Gashyantare, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko atizeye ko Leta ya RDC izubahiriza agahenge kifujwe na Angola, ashingiye ku kuba Tshisekedi ashyize imbere intambara.
Yagize ati “Dushobora guhora mu masezerano y’amahoro cyangwa amatangazo y’agahenge ariko mu gihe Kinshasa itagaragaza ubushake bwa politiki bwo guhagarika ibitero by’indege n’iby’imbunda nini, mu gihe Perezida Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku gisubizo kidashoboka cya gisirikare, umuryango mpuzamahanga ugakomeza kwirengagiza ibikorwa bya Kinshasa mu gihe irenga kuri aya masezerano yose, bizaba impfabusa."
Kuri uyu wa 13 Gashyantare, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko Angola itaramenyesha iri huriro icyifuzo cy’aka gahenge binyuze mu nzira za dipolomasi, agaragaza ko rizakomeza kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha.
Yagize ati "Ntitwamenyeshejwe ibyatangajwe na Angola, twubahiriza imyanzuro yafatiwe i Doha kandi twubahiriza ibyo dusabwa muri gahunda ya Doha. Ku byabereye muri Angola, ntitwatumiwe, ntitunazi ibikubiyemo. Kandi duhora twubahiriza agahenge, inshuro nyinshi twakitangarije ku giti cyacu."
Mbonimpa yashinje Leta ya RDC gukomeza kurenga ku gahenge kemerejwe i Doha, asobanura ko no kurir uyu wa 13 Gashyantare yakarenzeho. Yagaragaje ko yizeye ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zizakora uko bikwiye inshingano zahawe yo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kazatangira tariki ya 18 Gashyantare

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *