Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abarimo abahagarariye AFC/M23 bibera i Kinshasa
Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yifuza ko ibiganiro bihuza ubutegetsi bwe n’abarimo abahagarariye ihuriro AFC/M23 riburwanya byabera mu mujyi wa Kinshasa.
Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abarimo abahagarariye AFC/M23 bibera i Kinshasa
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yifuza ko ibiganiro bihuza ubutegetsi bwe n’abarimo abahagarariye ihuriro AFC/M23 riburwanya byabera mu mujyi wa Kinshasa.
Tariki ya 14 Ukuboza 2025, Tshisekedi yagiye i Luanda, asubirayo ku ya 5 Mutarama 2026. No kuri uyu wa 8 Mutarama yagiyeyo kugira ngo aganire na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço, ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu burasirazuba bwa RDC.
Ubwo Tshisekedi yari i Luanda tariki ya 5 Mutarama, yasabye Lourenço gutangiza ibiganiro bishya bihuza Abanye-Congo bose barebwa n’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu, anamusaba kumuvugishiriza abazabyitabira.
Mu bo Tshisekedi yifuza ko bitabira ibi biganiro barimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwe, abatavuga rumwe na we, ababurwanya bakoresheje intwaro nka AFC/M23, sosiyete sivile n’abanyamadini n’amatorero.
Bivugwa ko Leta ya Angola yamaze kuvugisha benshi mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, bashobora kwitabira ibiganiro by’amahoro bishya.
Tshisekedi yemereye Lourenço ko Leta ya RDC izarekura zimwe mu mfungwa za AFC/M23 ariko ko dosiye ya buri mfungwa izasuzumwa kugira ngo harebwe niba ibyaha ikurikiranyweho cyangwa yahamijwe bibabarirwa.
Amakuru ava i Kinshasa yemeza ko uyu Mukuru w’Igihugu yifuza ko AFC/M23 itangaza ko ihagaritse imirwano kandi ko Leta ya RDC ari yo izagenzura niba icyo cyemezo cyubahirizwa koko.
Tshisekedi yifuje ibiganiro by’amahoro bishya mu gihe akomeje gutera umugongo ibiganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar kuva mu ntangiriro za 2025.
Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, tariki ya 31 Ukuboza yatangaje ko Leta ya RDC yanze kohereza intumwa zayo mu nama ebyiri zatumijwe na Qatar, zari zigamije kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Leta ya RDC yitwaza ko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nubwo iri huriro ryemeje ko ryawuvuyemo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bya Doha bikomeze, Leta ihamya ko abarwanyi baryo bakiwurimo.
Tshisekedi ashaka ko hatangira ibiganiro by’amahoro bishya ariko byo bikabera i Kinshasa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *