Tshisekedi yimye amatwi Kiliziya Gatolika na Angilikani, atoranya abo azaganira na bo
Yanditswe: Monday 13, Oct 2025
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko adashobora kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yise ‘intumwa z’abashotoranyi’ kuko ngo abo ntibashobora guharanira inyungu z’igihugu cyabo.
Ni igisubizo yatangiye mu kiganiro cyamuhuje n’Abanye-Congo baba mu Bubiligi ku wa 12 Ukwakira 2025, ubwo yabazwaga ku myiteguro y’ibiganiro by’imbere mu gihugu ahamagarirwa gutangiza vuba.
Abashumba bo muri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bateguye gahunda y’ibiganiro bidaheza, basaba ubutegetsi bwa RDC kuganira n’Abanye-Congo bose, baba abatarafashe intwaro n’abazifashe; kuko ari byo byatuma ibibazo byugarije iki gihugu kuva cyabona ubwigenge bikemuka.
Mu gihe aba bashumba bari bategereje ko Tshisekedi ashyigikira iyi gahunda yose uko yakabaye, akatayitabira, we yasubije ko atazaganira n’abantu batamagana umushotoranyi cyangwa ngo bamuvuge mu izina.
Tshisekedi yagize ati: “Turashaka ibiganiro hagati y’Abanye-Congo barwanya ubu bushotoranyi. Ikintu cyonyine nsaba abashaka ibiganiro ni ukwamagana umushotoranyi mbere na mbere, bakamuvuga mu izina byeruye, bakamwamagana.
Ni bwo tuzavuga tuti ‘Aba bashaka ko tuganira bakunda igihugu’. Ntituvuga ibiganiro n’intumwa z’abashotoranyi.”
Yakomeje ati: “Abo iyo bageze ku meza y’ibiganiro, bavuga mu nyungu z’abashotoranyi. Ntibavuga mu nyungu z’Abanye-Congo, nta kirebana n’Abanye-Congo bavuga. Narabivuze, ibyo ntibizaba, keretse nibanyica. Ariko mu gihe nkiriho, ibyo ntibizashoboka.”
Perezida wa RDC yagaragaje ko kuganira n’abadakunda igihugu cyangwa se abafite “ubwenegihugu bushidikanywaho” ari byo byateje iki gihugu ibibazo kirimo kuko byarangiye abo bantu binjiye mu nzego zacyo, ntibakorera mu nyungu z’Abanye-Congo.
Tshisekedi yagaragaje ko ashaka gutoranya abo baganira mu gihe Leta ya RDC n’abahagarariye ihuriro AFC/M23 bitegura kwinjira mu kindi cyiciro cy’ibiganiro bitegurwa na Leta ya Qatar.
Ibi biganiro bizashingira ku mahame aganisha impande zombi ku mahoro arambye yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga 2025, arimo ingingo nyamukuru nko guhagarika imirwano, guhererekanya imfungwa no kuvanga ingabo.
Nubwo Leta ya RDC yemereye Qatar ko izinjiza abarwanyi ba AFC/M23 mu nzego zayo zirimo igisirikare, amagambo avugwa na Tshisekedi aca amarenga ko ibyo bishobora kutazabaho; ahubwo ko icyo ashaka ari ukwisubiza ibice ingabo ze zambuwe binyuze biganiro bya politiki.
Kuva mu 2022 ubwo abarwanyi ba M23 bari bamaze amezi make bafashe intwaro, Tshisekedi n’abandi bayobozi bo muri RDC bagaragaza ko AFC/M23 ikorera mu nyungu z’u Rwanda. Ni ibirego u Rwanda rwamaganye, rugaragaza ko bigamije kurwikoreza umutwaro utari uwarwo.
Perezida Tshisekedi yimye amatwi Kiliziya Gatolika na Angilikani, atoranya abo azaganira na bo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *