skol

Tshisekedi yirukanye Bahala ’wagiye mu mishyikirano na M23’

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2024

featured-image

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri yirukanye ku mirimoAbbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).

Amakuru y’uko uyu mugabo yirukanwe yemejwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama; mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.

Tina Salama ntiyigeze asobanura icyatumye Bahala yirukanwa.

Uyu icyakora yirukanwe nyuma y’amasaha make bitangajwe ko yerekeje i Kampala muri Uganda, mu mishyikirano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni imishyikirano ku ruhande rw’uyu mutwe amakuru avuga ko yitabiriwe n’abarimo Rene Abandi, Lawrence Kanyuka uwuvugira na Col Nzenze Imani.

Amakuru kandi avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya ari bo bateguye iriya mishyikirano.

Kinshasa biciye muri Minisitiri Patrick Muyaya usanzwe ari umuvugizi wa Guverinoma yayo yahakanye ko nta muntu n’umwe yigeze yohereza gushyikirana na M23.

Icyakora Ordre de mission yasinwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ingabo za RDC yerekana ko Bahala wirukanwe yari yoherejwe i Kampala, muri misiyo yagombaga kumara iminsi itanu.

Uyu mugabo mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ACTUALITE yavuze ko misiyo yari yagiyemo i Kampala ari iyo gucyura abana b’abanye-Congo barekuwe n’inyeshyamba za LRA muri Repubulika ya Centrafrique, aho kuganira na M23.

Andi makuru aturuka ku ruhande rwa Uganda yo yemeza ko imishyikirano yabayeho, nk’uko umwe mu bakozi ba Perezidansi y’iki gihugu yabihamirije Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa.

Source; Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa