skol

Tuzamufata, azajya mu rukiko- Lt Col Ngoma kuri Tshisekedi

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Umuvugizi w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko bazafata Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bamugeze mu rukiko.

Lt Col Ngoma yatanze ubu butumwa ubwo ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwasezeraga mu cyubahiro abasivili 22 bo muri Santere ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishwe na drone y’Ingabo za RDC tariki ya 2 Mutarama 2026.

Ubwo uyu muhango waberaga i Goma wari urangiye, Lt Col Ngoma yagize ati "Azabyishyura byanze bikunze. Si kera, muzabibona. Azajya mu rukiko kubera ibi bintu. Tuzamufata, azajya mu rukiko.”

Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwica abaturage, bigaragara ko butazi gutandukanya uwo bwita umwanzi n’abasivili.

Ati “Ububasha bwa politiki bw’ikinyoma Leta ya Kinshasa yihaye ntibuyiha uburenganzira bwo kwica abaturage. Nta matora, nta kwemerwa n’amahanga, nta ntero yo gukunda igihugu yaha ishingiro ubwicanyi bukorerwa abasivili.”

Nangaa yahumurije abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko abarwanyi b’iri huriro bazakomeza kubungabunga umutekano wabo mu bwitange basanganywe.

Abasivili 22 bo muri santere ya Masisi bishwe na drone y’ingabo za RDC basezeweho na AFC/M23

Lt Col Willy Ngoma yatangaje ko Tshisekedi azafatwa vuba, aryozwe urupfu rw’abasivili biciwe mu bice birimo santere ya Masisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa