skol

Twibwiraga ko ari nko gutembera muri Pariki- Umusirikare wa Afurika y’Epfo ku rugamba rwo kurwanya M23

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Umusirikare wa Afurika y’Epfo ntazibagirwa ibihe bigoye yahuye na byo ubwo we na bagenzi be bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahanganaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Mu buhamya uyu musirikare yanyujije ku rubuga Defence Web rw’Abanyafurika y’Epfo, yasobanuye ko we na bagenzi be bageze muri RDC tariki ya 2 Gashyantare 2024, ariko ko batari bafite ibikoresho bihagije birimo intwaro, ingofero z’ibyuma n’amakoti adatoborwa n’amasasu.

Tariki ya 14 Gashyantare uwo mwaka, we na bagenzi be bari mu kazi i Sake. Bamaze gufata ifunguro rya saa sita, igisasu cyaguye mu kigo cyabo, gihitana umwe mu bayobozi babo n’umushoferi.

Abasirikare bari muri iki kigo barakajwe n’iki gitero, barahirira kwihorera kandi batekereza ko gutsinda abarwanyi ba M23 bizaborohera cyane. Ati “Twibwiraga ko urugamba ruba nko gutembera muri Pariki.”

Yasobanuye ko tariki ya 22 Werurwe 2024, bavuye mu mujyi wa Goma berekeza i Sake, bageze hafi y’inkambi ya Mugunga, igisasu cyari kigambiriye abacanshuro bo mu mutwe wa Agemira kigwa imbere yabo. Babonye ko ibintu bihinduye isura, bihisha mu modoka y’umutamenwa ya ‘Mamba’.

Uyu musirikare yanditse ko abasirikare ba Afurika y’Epfo batari bafite imodoka z’imitamenwa zihagije, kandi ko batari bafite ibikoresho bibafasha kubona neza nijoro. Kandi ubwo ngo bakigerayo ntibari bafite intwaro zibafasha guhangana n’ibitero byo mu kirere ariko nyuma zaroherejwe gusa ngo na bwo ntizakoreshejwe neza i Sake.

Ibikoresho by’itumanaho abasirikare ba Afurika y’Epfo bajyanye muri RDC ntibigezweho. Uyu musirikare yasobanuye ko byoroheye M23 guhagarika itumanaho rya ‘radio’ za Kenwood bari bafite, cyane nk’igihe yabategaga igico tariki ya 30 Gicurasi ubwo bari muri Kimoka.

Urugamba rukomeye rwatangiye tariki ya 23 Mutarama 2025 kuko ni bwo abarwanyi ba M23 bafashe icyemezo cyo kuva mu misozi ikikije Sake bari bamazemo igihe kinini, binjira muri uyu mujyi. Uyu musirikare yatangaje ko batunguwe n’uko uyu mutwe winjiye kuko batigeze bamenya ko uri kubitegura.

Uyu musirikare yatangaje ko ingabo za RDC zagombaga gufasha iza Afurika y’Epfo, iza Tanzania na Malawi zari mu butumwa bwa SADC, ariko ko zabatereranye; zimwe zirahunga, izindi zihangana hagati yazo zipfa impuzankano, ndetse ngo hari n’izakoranye na M23, zihishura gahunda y’urugamba.

Ati “Zimwe zakoranye na M23, zihishura imigambi ya SADC. Ni igisebo ku mpuzankano yazo no ku gihugu cyazo. Akenshi abasirikare ba FARDC baricanye bapfa impuzankano mu gihe abandi bagurishaga ibikoresho byabo kugira ngo babone ibyo bifuza. Ni kenshi abasirikare ba FARDC bavaga mu birindiro byabo mu gihe baraswagaho, bakabikora mu buryo butarimo gukunda igihugu.”

Yasobanuye ko ku munsi wa kane w’urugamba, tariki ya 27 Mutarama, M23 yohereje umugore mu kigo cy’ingabo za Afurika y’Epfo i Sake, azigezaho ubutumwa bwanditse mu Gifaransa, buzisaba guhagarika imirwano kuko abarwanyi bayo badashaka gukomeza guhangana na zo.

Mu rugamba rwabereye mu mujyi wa Goma mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama, hagaragaye umusirikare wa Afurika y’Epfo azamura igitambaro cy’umweru nk’ikimenyetso cy’uko we na bagenzi be batakiri mu ntambara.

Uwo munsi, M23 yafashe umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho. Umusirikare wa Afurika y’Epfo yasobanuye ko kuva tariki ya 23 Mutarama, bagenzi be 14 bapfiriye ku rugamba, abandi benshi barakomereka, barimo n’abacitse amaguru.

Yatangaje ko ibyo yaboneye mu rugamba rwa Sake na Goma bitazasibama vuba mu mutwe we kuko byamuteye ihungabana rikomeye. Ahamya ko adahawe ubuvuzi bufatika, ashobora no kuzarinda apfa akibyibuka.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo batekerezaga ko urugamba ruzaborohera ariko M23 yarabatunguye

Abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu rugamba rwa Sake no hafi ya Goma

Abasirikare ba Afurika y’Epfo barishimye bikomeye ubwo bakurwaga muri RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa