skol

Twinjirane mu buzima Sarkozy wayoboye u Bufaransa azabamo muri Gereza

Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025

featured-image

Nicolas Sarkozy w’imyaka 70 wabaye Perezida w’u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yatangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe azira amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

Ni igifungo yakatiwe ku wa 25 Nzeri ubwo Urukiko rwa Paris rwamuhamyaga ibyaha binyuranye ahanini bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi ngo amufashe kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa nawe agafasha Gaddafi gusukura isura ye mu Banyaburayi.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo Sarkozy yabaye Perezida wa mbere wo mu Gihugu cyo mu Burayi ugejejwe muri Gereza nyuma yo kuva ku butegetsi.

Sarkozy aherekejwe n’umugore we yinjiye muri Gereza ya ‘Prison de la Santé’ iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris.

Ubuzima Nicolas Sarkozy azaba abayemo muri gereza ya La Santé i Paris

Ibinyamakuru birimo Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, na Le Figaro byatangaje ko azaba afungiwe mu gice cyihariye cy’abafungwa bonyine, kizwi nka ‘isolement cellulaire’ ndetse ari mu kazu ka metero kare icyenda.

Iyi nzu izaba irimo igitanda kimwe n’ibikoresho byifashishwa mu guteka ndetse n’ubwogero bumwe n’ubwiherero.

Muri ako kazu harimo kandi ameza mato n’idirishya rito rimuha urumuri ruke ruvuye hanze.

Bitandukanye n’abandi bantu b’ibyamamare cyangwa abanyapolitiki bafungirwa muri gereza ya La Santé, Sarkozy ntazashyirwa mu gice cy’abanyacyubahiro ‘Aba-VIP’, ahubwo ubuyobozi bwa gereza bwafashe icyemezo cyo kumushyira mu gice cy’abafungwa bonyine kugira ngo barinde umutekano we.

Aho muri gereza ya La Santé i Paris, Sarkozy ntazaba yemerewe gukoresha telefone zigezweho ‘smartphone’ igihe cyose ariko afite uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we.

Ntazemererwa kandi gukoresha telefone ye igendanwa, ariko azajya avugana n’abari hanze ya gereza akoresheje telefone igenzurwa n’ubuyobozi bwa gereza.

Yemerewe kandi kwinjirana amafoto atarenga icumi y’umuryango we.

Umugore we Carla Bruni-Sarkozy n’abana be bazajya bamusura inshuro eshatu mu cyumweru, mu cyumba cyagenewe abasuye abafungwa aganire nabo iminota 30 kandi yemerewe gusurwa n’abavoka be uko bikenewe.

Rimwe ku munsi, Sarkozy azajya asohoka mu kazu ke mu gihe cy’isaha imwe, agendangende mu mbuga ifite metero kare 30, ikikijwe n’uruzitiro rurerure.

Yemerewe kandi gukora imyitozo ngororamubiri, gusoma ibitabo mu isomero rya gereza, ariko ibi byose bigakorwa mu buryo butamwemerera guhura n’abandi bafungwa, kuko buri gikorwa gifite igihe cyacyo cyihariye, kitazajya kimuhuza n’abandi.

Sarkozy we ubwe yivugiye ko adakeneye iby’akarusho cyangwa uburenganzira bwihariye.

Kuva ku isaha ya mbere yinjiye muri gereza, abavoka be bahise basaba urukiko kumurekura by’agateganyo. Urukiko rw’ubujurire ruzafata umwanzuro mu gihe cy’amezi abiri.

Bitewe n’uko ruzafata icyemezo, Sarkozy ashobora kumara ibyumweru bike gusa muri gereza, cyangwa akagumayo kugeza mu 2026, igihe urubanza rwe rw’ubujurire ruzaba ruburanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa