U Bubiligi bwashimye umwanzuro u Rwanda na RDC Byafashe
Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, yashimye umwanzuro wo guhagarika imirwano hagati ya RDC na M23, intumwa za guverinoma y’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafatiye i Luanda muri Angola.
Mu nama yo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 yahuje abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, n’uwa Angola, Tete Antonio, ni yo yafatiwemo uyu mwanzuro.
Ni umwanzuro ureba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe izishyigikiye irimo FDLR, ndetse na M23 igenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Izi mpande zombi zigiye kumara imyaka itatu mu mirwano.
Ibiro bya Perezida wa Angola byemeje uyu mwanzuro wo guhagarika iyi mirwano aho agahenge kazatangira mu ijoro rya tariki ya 4 Kanama 2024.
Abaminisitiri b’ibi bihugu bemeranyije ko ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo guhagarika imirwano rizagenzurwa n’urwego ruhuriwemo rwashyizwemo mu 2022 ubwo amakimbirane yatutumbaga hagati y’u Rwanda na RDC.
Minisitiri Lahbib kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 yagize ati “U Bubiligi bwashimye ubwumvikane bwo guhagarika imirwano. Dushimira Angola ku bw’uruhare rwayo rw’ingenzi no gushishikariza impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko kubahirizwa k’uyu mwanzuro bizagira uruhare mu koroshya ububabare bw’abaturage, uganishe ku gukemura amakimbirane ashingiye ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Umwanzuro w’aba baminisitiri uzubahirizwa ubwo agahenge k’ukwezi kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kazaba karangiye. Gashingira ku biganiro Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’iki gihugu rushinzwe ubutasi yagiranye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC mu 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *