skol

U Bubiligi bwatakambiye abagera ku bihumbi 150 bafite imyaka 17 kwinjira mu gisirikare

Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Ingabo z’u Bubiligi, Theo Francken, yatangaje boherereje amabaruwa ibihumbi 149, abana b’imyaka 17 bose batuye muri iki gihugu, abashishikariza kumara umwaka mu gisirikare nk’abakorerabushake nyuma yo kuzuza imyaka 18.

Ubwo Francken yajyaga kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2025, ni bwo yatangiye kugaragaza iby’iki gitekerezo, avuga ko ari uburyo bwo guhangana n’ibura ry’abakozi no kongera imbaraga mu ngabo zabo.

Mu Ukwakira 2025 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yemeje itegeko ryemera ko aya mabaruwa yoherereza aba bana, buri wese ku giti cye.

Francken yagize ati “Amabaruwa 149.000 yashyizweho umukono ejo hashize. Abana bose b’imyaka 17 barashishikarizwa kumenya ibijyanye n’umutekano w’igihugu, by’umwihariko umwaka w’ubukorerabushake mu gisirikare.”

Nubwo uyu mushinga ni uw’ubwitange, hari abavuga ko ugamije gusubizaho itegeko ry’uko buri muntu wese agomba kunyura mu gisirikare mu Bubiligi.

Icyakora Francken yabihakanye, avuga ko igisirikare kidafite ubushobozi bwo kubikora bijyanye n’amafaranga bisaba.

Mu myaka icumi iri imbere, U Bubiligi bufite intego yo kongera ingabo zabwo kugeza ku basirikare barenga 34.500, inkeragutabara 12.800, n’abakozi b’abasivili 8.500.

Muri Nzeri 2025, Minisiteri y’Ingabo yatangaje intego zayo zo gushaka abakozi mu 2026, harimo kuzuza imyanya mishya 4.800 mu ngabo no kongera abakora mu mirimo ya gisivili ifite aho ihuriye n’igisirikare.

Abifuza gukorera ubushake mu gisirikare by’igihe gito bari hagati y’imyaka 18 na 25 bazahabwa imyanya 500, bahabwe umushahara ungana na 2000 by’Amayero.

Minisitiri w’Ingabo z’u Bubiligi, Theo Francken, yemeje ko igisirikare ayoboye cyohereje amabaruwa 149.000 asaba abana kujya mu gisirikare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa