skol

U Bubiligi: Umukecuru w’imyaka 92 umaze umwaka adatwara imodoka yandikiwe ‘contravention’

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Umukecuru w’imyaka 92 wo mu Bubiligi uba mu kigo cy’abageze mu zabukuru yaciwe ihazabu inshuro ebyiri kubera gutwara imodoka yiruka ku muvuduko uruta usabwa, nyamara amaze umwaka n’igice yarahagaritse gutwara imodoka.

Uyu mukecuru witwa Fernanda Vandewalle, yaciwe Amayero 126,84. Inzego zamuciye ihazabu zigaragaza ko ubwa mbere hari ku wa 18 Ukuboza 2025, atwaye ageze ahitwa Farciennes, yagenze ku muvuduko wa kilometero 80% mu isaha mu gihe abahanyura bagomba kugenda ku muvuduko wa kilometero 70 ku isaha.

Ubwa kabiri bivugwa ko hari kuri 29 Ukuboza 2025 i Bruxelles, na bwo yarengeje umuvuduko wagenwe.

Fernanda Vandewalle ati “ubu sinkitwara imodoka none ni bwo nshiwe ihazabu. Ntabwo byumvikana.”

Uyu mukecuru yahise avuga ko atazishyura aya mafaranga kuko ubu igihe agezemo adafite ubushobozi bwo kujya ahantu kure.

7sur7 yanditse ko imodoka y’uyu mukecuru iba mu rugo rw’umukobwa we ndetse itagikoreshwa, n’ibiyaranga byose bikiyiriho.

Fernanda Vandewalle yatunguwe no kwandikirwa contravention kandi amaze umwaka adatwara imodoka

Uyu mukecuru yavuze ko adateze kwishyura ihazabu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa