skol

U Budage bugiye gushora miliyari 41 $ mu ntwaro zikoreshwa mu isanzure

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi w’Ishami ry’Igisirikare cy’u Budage rishinzwe iby’Ikirere, Gen Michael Traut, yavuze ko u Budage buteganya gukoresha miliyari 41$ mu kugura ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu kirere, birimo satelite z’ubutasi, imirasire yangiza [offensive lasers] n’ibindi.

Ni gahunda yafashwe n’u Budage mu murongo wo kongera imbaraga mu bya gisirikare, aho buvuga ko ari ngombwa kugira ngo buhangane n’ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa.

Traut yavuze ko mu byo bifuza harimo satelite zirenga 100 zikoresha uburyo bw’ibanga bwo guhererekanya no gutata amakuru, imirasire ishobora kwifashishwa mu kwangiza ibindi bikoresho mu kirere, utwuma dukoreshwa mu gutahura amakuru [sensors], no kubaka sisitemu zagenewe guhagarika cyangwa kwangiza satelite n’ibigo bizigenzura ku butaka.

Muri rusange u Budage burateganya gukoresha miliyari 582$ mu gisirikare bitarenze mu 2029. Bijyanye na gahunda ya Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yo guhindura igisirikare cy’iki gihugu igihangange ku Mugabane w’u Burayi.

Nubwo bimeze bityo ariko, iki gihugu gifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi mu Burayi, gihanganye n’ibyo guverinoma yise ikibazo cy’igihe kirekire cy’ubukungu n’uburyo sosiyete ibayeho.

Umwaka ushize, Banki Nkuru y’iki gihugu yatanze umuburo ko hari icyuho kinini mu ngengo y’imari ku rugero bitigeze bibaho kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 1990.

Mu 2008 no mu 2014, u Burusiya n’u Bushinwa byatanze igitekerezo cy’amasezerano mpuzamahanga abuza ishyirwaho n’ikoreshwa ry’intwaro mu kirere, ariko uwo mushinga ntiwigeze wemezwa, ahanini bitewe n’uko utashyigikiwe n’ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa