skol

U Budage busanga Iran yaratumye Amerika ita ikuzo

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026

featured-image

Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko Iran yatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ita ikuzo binyuze mu ntambara ihanganishije impande zombi ndetse n’ibiganiro byabaye hagamijwe kuyihagarika.

Ibi Friedrich Merz yabigarutseho ku wa 27 Mata 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri mu Mujyi wa Marsberg.

Yavuze ko Iran yasuzuguje Amerika ubwo yemeraga kuganira na yo mu biganiro byabereye muri Pakistan, ariko bikarangira nta musaruro ndetse intumwa zari ziyobowe na Visi Perezida J.D Vance zitaha zimyiza imoso.

Ati “Birigaragaza ko Abanya-Iran bafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye no kuganira cyangwa kutaganira, baretse Abanyamerika bakorera urugendo Islamabad, ubundi bataha nta kigezweho. Igihugu cyose cyasuzugujwe n’ubuyobozi bwa Iran by’umwihariko umutwe w’ingabo wa IRGC. Gusa mfite icyizere ko ibi bizarangira vuba.”

Merz yavuze kandi ko Amerika itigeze igisha inama Abanya-Burayi mbere yo kwinjira muri iyi ntambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ndetse yibwirira Perezida Trump ko atanyuzwe na byo.

Ati “Iyo nza kumenya ko izakomeza ikamara ibyumweru bitanu, bitandatu ndetse ibintu bigakomeza kuba bibi nari kuba ahubwo narabimubwiye mu buryo bukarishye kirushaho.”

Ibyatangajwe na Friedrich Merz byongeye gushimangira ko Abanyamerika n’Abanya-Burayi batabona kimwe intambara yo muri Iran, cyane ko Perezida Donald Trump yakunze kubikoma abashinja kwanga kumushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa