Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yatangaje ko nubwo Amerika ishaka ko habaho inama ihuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, itazigera ibaho.
Nyuma y’ibiganiro byahurije Trump na Putin muri Alaska muri Kanama 2025, Trump yahavuye avuga ko intambwe izakurikira ari inama izahuza Putin na Zelensky ndetse u Burusiya bwo buhita bwemeza ko buzayitabira.
Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, mbere y’uko ajya mu biganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa 28 Kanama 2025 yavuze ko iyo nama itazabaho.
Ati “Birumvikana ko nta nama ihuza Putin na Zelensky izabaho. Ibi ntaho bihuriye n’ibyo twemeranyijeho na Trump mu cyumweru gishize ubwo twari i Washington.”
Merz yari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’i Burayi bishyigikiye Ukraine, ubwo bajyaga i Washington, kandi bongeye kuzamura ijwi risabira iki gihugu kimaze imyaka itatu mu ntambara kwizezwa umutekano usesuye. Icyo gihe Amerika yabujije Ukriane kwinjira muri OTAN.
Perezida Trump aherutse kwemeza ko u Burayi buzafata mu nshingano iby’umutekano wa Ukraine na ho Amerika ikazajya itanga ubufasha.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *