skol

U Budage: Yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica abarimo Angela Merkel na Chancelier Scholz

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Umudage ukekwaho kugirana imikoranire n’amatsinda agifite imitekerereze y’Aba-Nazi, yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha urubuga rwa darknet ashishikariza abantu kwica abanyapolitiki n’abandi bantu bafite imyanya yo hejuru mu buyobozi barimo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz.

Uyu mugabo w’imyaka 49, witwa Martin S., yafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025, mu Mujyi wa Dortmund, aho atuye n’umuryango we, hanyuma afungwa mbere y’iburanisha. Akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga iterabwoba no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’ubugome byashyira mu kaga igihugu.

Martin S. anashinjwa gushinja urubuga ‘Assassination Politics’ yagiye ashyiraho amakuru bwite y’abantu ndetse n’urutonde rw’abantu barenga 20 bagomba kwicwa barimo abanyapolitiki bakuru nka Angela Merkel wahoze ari Chancelier w’u Budage, Chancelier uriho ubu, Olaf Scholz ndetse na bamwe mu bacamanza n’abashinjacyaha.

Abashinjacyaha bavuze ko uyu mugabo yakoreshaga urwo rubuga mu ibanga kuva muri Kamena 2025, atanga amabwiriza y’uburyo ibisasu bikorwa, ari nako ashishikariza abantu gutanga amafaranga mu buryo bwa cryptocurrency, agenewe kwishyura umuntu uzica umwe mu bo yashyize ku rutonde.

Amakuru avuga ko uru rubuga rwari rwuzuye ibitekerezo bya politiki y’ivangura rishingiye ku moko, ndetse n’ibitekerezo bishingiye ku binyoma.

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, ari mu bagombaga kwicwa bigizwemo uruhare n’uyu mugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa