skol

U Bufaransa: Abapolisi babiri basambanyirije umugore muri kasho

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Abapolisi babiri b’Abafaransa barimo umwe ufite imyaka 23 n’uwa 35 bakurikiranyweho gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 26 wari ufungiye muri kasho y’urukiko rw’i Bobigny mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Paris.

Mbere y’uko ibyo bimenyeka uwo mugore yari yatanze ikirego avuga ko abo bapolisi bamukomerekeje aho yari afungiye muri kasho mu rukiko rw’agace ka Bobigny.

Icyo cyaha cyabaye ubwo uwo mugore yari yajyanywe imbere y’ubushinjacyaha bw’agace ka Bobigny akurikiranyweho kwirengagiza inshingano za kibyeyi.

Nyuma yo guhagarika ba bapolisi mu kazi no gutangira kubakoraho iperereza telefone y’umwe muri bo yasanzwemo amashusho aba garagaza bari gusambanya wa mugore.

France 24 yanditse ko abo bapolisi bamusambanyije mu ijoro ryo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’icyumweru gishize gusa bo bavuze ko ibyo bakoze byabaye ku bwumvikane hagati yabo na we.

Umushinjacyaha wa Paris, Laure Beccuau, yatangaje ko abo bapolisi bashinjwa gufata ku ngufu no gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakoresheje ububasha bafite, ndetse bahise bafungwa by’agateganyo.

Beccuau yongeye gutangaza ko hari videwo y’amasegonda ane yasanzwe muri telefone y’abo bapolisi, yerekana igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kandi ikaba ari kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingiweho.

Uwo mushinjacyaha yavuze ko ikindi gituma abo bapolisi baratawe muri yombi ari uko uwo mugore basambanyije yari afunze kandi ari mu maboko y’inzego z’umutekano, ku buryo atari kubona uko ahakana ibyo asabwa, agasanga baramusambanyije atabishaka.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Laurent Nunez, yavuze ko ibyaha nk’ibyo byakozwe n’inzego z’umutekano bidakwiye kandi ko nibibahama abo bapolisi bagomba kubihanirwa nta kabuza.

Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa bumaze iminsi buvugwamo ibyaha byinshi byo gufata ku ngufu bikozwe n’abantu bafite amazina akomeye, ndetse byagiye bikurura impaka ku burenganzira bw’umuntu uwo ari we wese mu gukora imibonano mpuzabitsina yiyumvamo.

Byatumye cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeza itegeko rishya risobanura gufata ku ngufu nk’icyaha icyo ari cyo cyose gishingiye ku mibonano mpuzabitsina itemeranyijweho n’impande zombi mu buryo busesuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa