skol
fortebet

U Bufaransa Busabye Iperereza ku Ihohoterwa Ryakorewe Ababwo Bari mu Butumwa bwa Gaza

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 29, May 2026

U Bufaransa Busabye Iperereza ku Ihohoterwa Ryakorewe Ababwo Bari mu Butumwa bwa Gaza

Sponsored Ad

skol

Bufaransa bwasabye ko ubushinjacyaha bukora iperereza ku buryo Abafaransa bafashwe ubwo bari mu itsinda ry’abaharanira ibikorwa by’ubutabazi (flotilla) ryari rigana i Gaza, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot.

Yagize ati:
“Dushingiye kuri raporo nasabye uhagarariye u Bufaransa muri Turukiya, wambwiye iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushyirwa mu bukonje bukabije, gukubitwa, no gusuzugurwa kenshi byakorewe Abafaransa, ibi byose bishobora kuba ari ibyaha ; ni yo mpamvu ejo nafatiye umwanzuro wo kubishyikiriza ubushinjacyaha.”

Abateguye iryo tsinda (flotilla) ryafashwe mu cyumweru gishize rigerageza kujyana imfashanyo i Gaza, bavuze ko abari baryitabiriye bakorewe ihohoterwa rikomeye. Bamwe bajyanywe mu bitaro bafite ibikomere, naho nibura 15 batangaje ko bahohotewe ku gitsina, harimo n’abafashwe ku ngufu. Aba baharaniraga ibikorwa by’ubutabazi bamaze kurekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa