skol

U Bufaransa bwafashe ubwato bw’u Burusiya mu nyanja ya Méditerranée

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ingabo zirwanira zafashe ubwato bw’u Burusiya mu Nyanja ya Méditerranée, bukekwaho kuba mu itsinda ry’ubwato bukoreshwa n’u Burusiya mu kwambutsa peteroli.

Mu itangazo Macron yashyize ku rubuga rwe rwa X yavuze ko ubwo bwato bwafatiwe mu bikorwa by’umutekano byakozwe n’ingabo z’u Bufaransa n’inshuti zabwo zirimo u Bwongereza.

Ati “Ibi bikorwa byakozwe dufatanyije n’inshuti zacu zitandukanye. Twabikoze hagamijwe kubahiriza Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku mategeko agenga inyanja.”

Polisi yo mu mazi y’u Bufaransa yatangaje ko uyu mukwabu wabereye mu Burengerazuba bwa Méditerranée, hagati y’inkengero z’Amajyepfo ya Espagne n’Amajyaruguru ya Maroc.

Macron yavuze ko ubwato bwafashwe bwari buvuye mu Mujyi wa Murmansk mu Majyaruguru y’u Burusiya, kandi bwashyiriweho ibihano mpuzamahanga.

Minisitiri w’ingabo mu Bwongereza, John Healey, yavuze ko igihugu cye cyatanze ubufasha mu gukurikira no gufata ubwo bwato, avuga ko bifashishije ubwato bwa HMS Dagger bwakurikiraga ubwato bw’u Burusiya bwitwa GRINCH.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washyiriyeho u Burusiya ibihano bigera kuri 19, ariko Moscow na yo yahise ishyiraho ingamba zo guhangana na byo ikomeza kugurisha peteroli mu bihugu nk’u Buhinde n’u Bushinwa ku giciro gito.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko uyu mukwabu ari igikorwa cyiza cyari gikenewe, asaba ko peteroli itwarwa n’ubwato nk’ubwo ikwiye kuzajya ifatirwa ikagurishwa.

Gusa u Burusiya bwatangarije ibiro ntaramakuru TASS ko u Bufaransa butigeze bubamenyesha iby’ifatwa ry’ubwo bwato.

U Bufaransa bwafashe ubwato bw’u Burusiya butwara peteroli, mu nyanja ya Méditerranée

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa