U Bufaransa bwasobanuye icyajyanye abasirikare babwo i Kisangani
Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026
Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko nta gahunda y’ibanga yajyanye ingabo z’Abafaransa mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo kuko zisanzwe zitoza iz’Abanye-Congo.
Kuva tariki ya 15 Gashyantare 2026, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amafoto y’abasirikare b’Abafaransa bagaragara i Kisangani, bamwe batangira kwibaza niba bagira uruhare mu ntambara iba mu burasirazuba bwa RDC.
Iki kibazo cyashingiraga ahanini ku kuba Kisangani irimo ikigo gikomeye ingabo za RDC n’abacanshuro biteguriramo ibitero by’indege z’intambara bigaba ku birindiro by’ihuriro AFC/M23 no mu bice byiganjemo abasivili.
Iyi Ambasade yagize iti “Ingabo z’u Bufaransa zituza ingabo za RDC, zibisabwe na Leta ya RDC. Ni ubufatanye bw’impande zombi busanzwe, ntizoherezwayo mu ibanga. Twatangaje byeruye ibikorwa bishingiye ku bufatanye bwacu.”
Yasobanuye ko hashingiwe kuri ubu bufatanye, hari abasirikare ba RDC batozwa uburyo bwo kurwanira mu mashyamba, yerekana amafoto y’abatorejwe i Kisangani mu 2022 n’andi yo muri Gashyantare 2026.
Iyi ni imwe mu mafoto Ambasade y’u Bufaransa yagaragaje ashimangira ko ingabo z’iki gihugu zitoza iza RDC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *