skol
fortebet

U Bufaransa Bwataye Muri Yombi Ubwato bwa Peteroli bw’u Burusiya

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

U Bufaransa Bwataye Muri Yombi Ubwato bwa Peteroli bw'u Burusiya

Sponsored Ad

skol

Ubufaransa bwafashe ubwato butwara peteroli bwari buvuye mu Burusiya, bukekwaho kunyuranya n’ibihano mpuzamahanga, nk’uko Perezida Emmanuel Macron yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 01 Kamena 2026.

U Bufaransa bwatangaje ko bwafashe ubwato butwara peteroli bwitwa Tagor, bwari buvuye mu Burusiya kandi bukekwaho kunyuranya n’ibihano mpuzamahanga. Ubu bwato bwafatiwe mu nyanja ya Atlantique ku wa 31 Gicurasi 2026, n’ingabo zirwanira mu mazi z’u Bufaransa ku bufatanye n’u Bwongereza n’abandi bafatanyabikorwa.

Emmanuel Macron abinyujije ku rubuga rwe X, yavuze ko bidakwiye ko amato anyuranya n’ibihano mpuzamahanga, akica amategeko y’inyanja, ndetse agafasha gutera inkunga intambara Uburusiya na Ukraine, bumazemo imyaka irenga ine.

U Burusiya bwo bwamaganye icyo gikorwa, buvuga ko ari igikorwa kitemewe n’amategeko ndetse bunabigereranya n’ubujura bwo mu nyanja.

Dmitry Peskov, umuvugizi w’icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bw’u Burusiya giherereye i MoscowKremlin yavuze ko Uburusiya burimo gufata ingamba zo kurinda imizigo yabwo.

Ubuyobozi bw’inyanja ya Atlantique bwatangaje ko ingabo z’u Bufaransa zabonye ubwo bwato buvuye i Murmansk mu Burusiya, bukaba bwari mu bilometero birenga 740 uvuye ku nkombe za Brittany mu Bufaransa.

Iperereza ryagaragaje ko ubwo bwato bushobora kuba bwari butwaye ibendera ritari ryarabiherewe uburenganzira, bityo bukaba bukekwaho kunyuranya n’amategeko. Kubera iyo mpamvu, bwafashwe buragenzurwa kandi buhindurirwa inzira bukajyanwa mu bugenzuzi.

Ibi ni ibikorwa Ubufaransa bukomeje gukora byo guhagarika amato yitwa “shadow fleet” (amato akoresha amayeri yo kunyura mu bihano byafatiwe Uburusiya) ashinjwa gutwara peteroli y’u Burusiya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibihugu byo mu burengerazuba byafatiye Uburusiya ibihano birimo kugabanya cyangwa kubuza ubucuruzi bwa peteroli yabwo. Iyo ubwato bushinjwa kunyura mu bihano, biba bivuze ko bushobora kuba bwarakoresheje amayeri kugira ngo butware cyangwa bugurishe peteroli y’u Burusiya mu buryo bwihishe, nko: Gukoresha ibendera ry’ikindi gihugu mu buryo butemewe, guhisha aho bwaturutse cyangwa aho bugiye, Kuzimya ibikoresho byerekana aho buri (tracking systems) cyangwa guhindurira imizigo hagati y’amato ari mu nyanja kugira ngo inkomoko yayo itamenyekana.

Mu mezi ashize, hari n’urubanza mu Bufaransa rwahanishije kapiteni w’ubwato nk’ubwo igifungo cy’umwaka kubera kudakurikiza amategeko yo guhagarara ubwo yari abisabwe n’ingabo z’u Bufaransa.

U Bufaransa n’u Bwongereza byiyemeje gukumira amato afitanye isano n’Uburusiya anyura mu mazi yabyo, n’ubwo hari amakuru agaragaza ko ayo mato akomeje kugaragara mu mazi y’u Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa