U Bufaransa: Depite Berville yamaganye mugenzi we wapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ukomoka mu Rwanda, Hervé Berville, yamaganye mugenzi we wo mu ishyaka RN (Rassemblement National) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, wapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo abadepite bajyaga impaka ku ngengo y’imari, umudepite uhagarariye RN yashinje abo mu ihuriro ry’imitwe ya politiki riri ku butegetsi, Ensemble, Abatutsi bishe Abahutu, ngo babahora ko ari benshi.
Depite Berville yahise ahaguruka, amenyesha Perezida w’Inteko y’u Bufaransa ko amagambo y’umudepite wa RN adakwiye kwihanganirwa, kuko Jenoside yambuye ubuzima Abatutsi barenga miliyoni 1 kandi idakwiye gupfobywa.
Yagize ati "Ni igihe abantu miliyoni 1 bicishijwe imihoro. Abana bato bakubiswe ku biti bazira ko ari Abatutsi. Bityo rero kuvugira ayo magambo muri iyi ngoro ntibikwiye."
Uyu mudepite yagaragaje ko ari agahomamunwa kuba umuntu agoreka amateka ashaririye ikiremwamuntu cyanyuzemo, agahindura abishwe abicanyi, ikiganiro mpaka cyateguwe n’abadepite kigakomeza nk’aho nta cyabaye.
Ashingiye ku byabereye mu Nteko y’u Bufarana, yavuze ko bigaragaza ko urugendo rwo kwemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi rukiri rurerure by’umwihariko mu Bufaransa.
Depite Berville yasabye Perezida w’Inteko ko abadepite bakwibutswa ko badakwiye kwihanganirwa mu gihe barengereye nk’uko byakozwe n’umudepite wa RN.
Ihuriro ry’abadepite bahagarariye Ensemble ryasobanuye ko umudepite wa RN yavuze aya magambo agamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko bagenzi be bamukomeye amashyi.
Ati "Umudepite wa RN yagereranyije impaka ku ngengo y’imari na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iki cyaha cyibasiye inyokomuntu cyateye impfu z’abantu barenga miliyoni. Nyuma y’imyaka 30, akomerwa amashyi na bagenzi be, umudepite wa RN yahisemo gupfobya ubu bwicanyi ndengakamere."
Bashimiye Depite Berville kuba yahagurutse, akibutsa bagenzi be ko amagambo yavuzwe n’umudepite wa RN n’andi aremereye nka yo adakwiye kwihanganirwa na gato.
Umudepite w’ishyaka RN yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Depite Hervé Berville yatangaje ko ibyabereye mu Nteko y’u Bufaransa bigaragaza ko urugendo rukiri rurerure


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *