skol

U Bufaransa: Hari kwigwa ku itegeko rizakuraho ihame ry’imibonano mpuzabitsina ku bashakanye

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Hashize iminsi mu Bufaransa havugwa ku mushinga w’itegeko, ugamije guhindura imyumvire ku nshingano z’abashakanye, aho abantu benshi bumva ko ari ihame ko gushakana bigomba guherekezwa no gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mushinga w’itegeko waganiriweho na Komite ishinzwe Amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ku wa 21 Mutarama 2026, ndetse usuzumwa n’Umutwe w’Abadepite, ku wa 27 Mutarama 2026.

Intego yawo ni ugusobanura ko ubukwe butajyana n’ihame ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ingingo ya 215 y’Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa ivuga ku nshingano z’abashakanye, ivuga ko abashakanye bagomba gusangirira ubuzima hamwe, Ingingo ya 212 ikavuga ko hakwiye kubaho ubudahemuka hagati yabo.

Bivugwa ko aya mategeko yombi yagiye asobanurwa n’abacamanza mu buryo butari bwo, aho kwanga gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye hari aho byagiye bifatwa nko kutuzuza inshingano.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije gukuraho iki kibazo, ku buryo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina bitakongera kuba impamvu shingiro yo kwaka gatanya.

Uretse impinduka mu mategeko, uyu mushinga w’itegeko ugaruka ku kamaro ko kubaha uburenganzira bw’umugore cyangwa umugabo mu rugo.

Witezweho kuzahindura byinshi birimo gushyira imbere ihame ry’uburenganzira n’ubwumvikane mbere y’ibindi byose.

Kugeza ubu gukoresha uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato byemejwe nk’icyaha mu 1990. Ni icyaha kigikorwa bitewe no kwiyumvisha ko wabonana n’uwo mwashakanye uko ushaka nk’ihame ryo kubaka urugo.

Imibare igaragaza ikibazo gikomeye: Mu Bufaransa 57% by’abagore na 39% by’abagabo bavuga ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye batabishaka. 24% by’abagore bavuga ko byabaye ku ngufu.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, guverinoma y’u Bufaransa yashyizeho gahunda yo kongera ubumenyi ku bijyanye no kubaha uburenganzira bwa muntu mu rukundo.

Mu 2025, Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu [ECHR] rwashinjije u Bufaransa gutanga gatanya ku mpamvu zishingiye ku mibonano mpuzabitsina mu miryango, rugaragaza ko bwarenze ku burenganzira bwite bw’umubiri n’ubwisanzure mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri Werurwe 2025, itsinda La France Insoumise ryari ryatangaje umushinga w’itegeko nk’uyu, hagamijwe kurandura burundu imyumvire mibi ku bijyanye n’inshingano z’abashakanye.

Ku wa 28 Mutarama 2026 Umutwe w’Abadepite watoye uyu mushinga w’itegeko, bikaba bitegenyijwe ko uzagezwa imbere y’Umutwe wa Sena. mu gihe imitwe yombi itoye uyu mushinga, uzashyirwaho umukona na Perezida w’u Bufaransa, uhinduke itegeko.

Mu gihe byose bigenze neza, uyu mushinga wakemezwa nk’itegeko bitarenze impeshyi ya 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa