U Bufaransa: Hateguwe igisasu cyatezwe mu ntambara ya Kabiri y’Isi
Yanditswe: Monday 20, Apr 2026
Polisi yo mu gace ka Colombes mu Bufaransa yateguye igisasu cyo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi cyabonetse muri ako gace ahakorerwaga ibikorwa by’ubwubatsi.
Mbere yo gutegura iki gisasu polisi yasabye abantu batuye mu ntera ya metero 450 kuba bavuye mu byabo kugira ngo hirindwe ko gahunda yo gutegura icyo gisasu yagenda nabi kikagira abo ihitana.
Polisi yateguye iki gisasu ku wa 19 Mata 2027, aho abaturage basabwe kuba bahunze ko icyo gisasu bagahungira mu ntera ya metero 900 nibura ndetse nabwo bakaguma mu nzu.
Iki gisasu cyabonetse ku wa 10 Mata 2026 ahakorerwaga ibikorwa by’ubwubatsi. Abakozi bakibonye bahise bamenyesha inzego z’umutekano.
Polisi yagaragaje ko kugitegura mu buryo busanzwe byananiranye bakoresha uburyo bwo kugituritsa ariko mu buryo kitagira icyo cyangiza.
Nyuma yo gutegura icyo gisasu abari basabwe kuva mu byabo bahise bamenyeshwa ko noneho bagaruka.
Hashize imyaka irenga 81 intambara ya kabiri y’Isi irangiye ariko hirya no hino mu Burayi haracyaboneka ibisasu byo mu ntambara ya Kabiri y’Isi byari byaratezwe.
Ibyinshi bikunze kuboneka ahari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi ibishyira mu kaga abantu bahatuye kuko kitabonetse kare gishobora guhitana abantu benshi.
Muri Werurwe 2025 mu Bufaransa habonetse ikindi gisasu gipima ibilo 500, aho cyabonetse aharimo hubakwa ikiraro ariko na cyo gitegurwa ntawe gihitanye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *