U Bufaransa: Ibinyamujonjorerwa bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw byibwe
Yanditswe: Saturday 29, Nov 2025
Ubuyobozi bwa Sosiyete L’Escargot des Grands Crus icururiza ibinyamujonjorerwa mu karere ka Bouz kari mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa buri mu gahinda gakomeye nyuma y’aho abajura bayibye ibifite agaciro k’amayero agera ku bihumbi 90, asaga miliyoni 150 Frw.
Mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Ugushyingo 2025, abajura binjiye mu kigo cy’iyi sosiyete kibikwamo ibinyamujonjorerwa nyuma yo gukata senyenge zikizitiye, bajya mu nzu irimo ibikoresho utu dusimba turimo.
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Jean-Mathieu Dauvergne, yatangarije Radio France Info ko abajura bakigera muri iyi nzu, basanzemo ibinyamujonjorerwa byinshi, birimo ibitari bisukuye ku buryo byaribwa ako kanya, batwara ibilo hafi 450.
Ibinyamujonjorerwa byibwe bifite agaciro k’amayero agera ku bihumbi 90. Aya arenga amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 151.
Iyi sosiyete yatangaje ko igenamigambi ryayo ryapfuye kuko yateganyaga kugurisha ibinyamujonjorerwa byinshi mu minsi mikuru, ariko ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo izahe abakiliya bayo ibyo bifuza.
Iti “Ni ibintu byatunguranye, bigoye gusobanukirwa kandi ni igihombo gikomeye. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo twongere ububiko bwacu, dushobore kubagezaho serivisi mu minsi mukuru isoza umwaka.”
Mu mafaranga L’Escargot Des Grands Crus yinjiza ku mwaka, 60% iyabona mu minsi mikuru. Abakiliya bayo ni restaurant zikomeye. Aborozi b’utu dusimba biyemeje kugurisha iyi sosiyete ku giciro gito mu kwifatanya na yo mu kababaro.
L’Escargot des Grands Crus yorora ikanabika ibinyamujonjorerwa mbere yo kubigurisha restaurant
Ibinyamujonjorerwa biraribwa mu bihugu bitandukanye



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *