skol

U Bufaransa ntacyo bwijeje RDC yifuza ko bushyigikira umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubufatanye n’u Burayi n’ibihugu byo mu Muryango wa OIF, Éléonore Caroit, ntacyo yijeje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwifuza ko igihugu cye cyazashyigikira umukandida wabwo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Minisitiri Caroit yagiriye uruzinduko i Kinshasa ku wa 2 Gashyantare 2026, nyuma y’iminsi mike inama y’abaminisitiri yo muri RDC yemeje ko izatanga umukandida uzahatana n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF.

Kugira ngo RDC yizere intsinzi, ikeneye ubufasha bw’ibihugu byo muri uyu muryango kugira ngo bizashyigikire umukandida wayo, kuko irabizi ko Mushikiwabo ashyigikiwe na byinshi mu bihugu byamusabye kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mu bihugu RDC ihanze amaso harimo u Bufaransa nk’igihugu gifite ijambo rikomeye muri uyu muryango, gusa Minisitiri Caroit ubwo yaganiraga na mugenzi we w’Umunye-Congo, Crispin Mbandu, yatangaje ko igihugu cye gitegereje kumenya urutonde rw’abaziyamamaza bose mbere yo kwemeza uwo kizashyigikira.

Minisitiri Caroit yagize ati “Amatora ya Francophonie ni urugendo. Si ibihugu byiyamamaza, ahubwo ni abakandida. U Bufaransa buramburiye amaboko ubusabe bwose buzatangwa, niba ntibeshye ni ukugeza tariki ya 15 Gicurasi. Tuzitondera cyane uru rugendo.”

Mu byo RDC ishyira imbere mu kugaragaza ko Umunye-Congo akwiye uyu mwanya harimo kuba ari cyo gihugu gifite abantu benshi bakoresha Igifaransa. Minisitiri Caroit yagaragaje ko nubwo nta mibare ibigaragaza, RDC ishimirwa uruhare igira muri OIF.

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabere mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026 ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Minisitiri Éléonore Caroit yatangaje ko u Bufaransa buzabanza kumenya urutonde rw’abakandida bose mbere yo kwemeza uwo buzashyigikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa