skol

U Bufaransa nyuma yo kwikanga u Burusiya, bugiye gutoza urubyiruko 10.000 ibya gisirikare

Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026

featured-image

Guverinoma y’u Bufaransa igiye guha imyitozo ya gisirikare urubyiruko rw’abakorerabushake 3.000 mu rwego rwo kongera umutekano wabwo imbere mu gihugu no kubaka ubushobozi mu bya gisirikare mu gihe bukomeje kwikanga u Burusiya, ndetse bukaba bufite intego ko mu mwaka 2030 abazaba bamaze guhabwa iyi myitoza bazaba barenga 10.000.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Catherine Vautrin, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki, Général Fabien Mandon, bagaragaje ko urubyiruko ruzahabwa iyo myitozo ruzaba ruri hagati y’imyaka 18 na 25.

Mu cyiciro cya mbere, hateganyijwe kwakirwa abagera ku 3.000 kandi biteganyijwe ko iyo myitozo bazaba bamaze kuyihabwa mu mezi ari imbere ku buryo hagati ya Nzeri na Ugushyingo uyu mwaka bazatangira gukora.

Bazakorera gusa ku butaka bw’u Bufaransa kandi Leta iteganya ko mu 2027 umubare w’abahabwa iyo myitozo uzaba wiyongereye ugere ku 4.000 naho mu 2030 ukazagera ku bakorerabushake 10.000 buri mwaka.

Bazajya baba mu bigo byabugenewe nk’uko bigenda ku bandi basirikre ariko ntibazafatwa nk’abagize Igisirikare cy’ u Bufaransa ku buryo bakoherezwa ku rugamba hanze y’Igihugu.

Agaruka ku ntego y’iki gikorwa, Général Mandon yagize ati “Iyi gahunda igamije guha Abafaransa amahirwe yo gutanga umusanzu mu kubaka ubushobozi bw’igihugu bwo kwirwanaho muri iyi Si irangwa n’amakenga ku hazaza h’umutekano.”

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ubwo yavugaga kuri iyo gahunda mu Ugushyingo 2025, yagaragaje ko igamije kubaka igisirikare gikomeye gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano byaturuka hanze y’u Bufaransa by’umwihariko mu Burusiya.

Kuva u Burusiya bwatangira intambara kuri Ukraine mu 2022, ibihugu bitandukanye byo mu Burayi by’umwihariko ibiri mu Muryango wo gutabarana wa OTAN byakomeje kutizera umutekano wabyo, hakekwa ko na byo byagabwaho ibitero cyangwa bigashozwaho intambara n’u Burusiya.

Gusa u Burusiya bwakomeje guhakana ibyo bushinjwa, buvuga ko ibihugu by’i Burayi biri gukabya, ahubwo bishaka kongera ingengo y’imari y’igisirikare byabyo bikitwaza u Burusiya.

Mu mpera za 2024 ubwo Donald Trump yari kwiyamamariza manda ye ya kabiri, yavuze ko u Burayi buryamira Amerika muri OTAN bugatanga umusanzu muto kuko ibihugu byaho byose bitanatangaga 2% by’umusaruro mbumbe wabyo mu bikorwa by’umutekano, mu gihe Amerika icyo gihe yashyizemo 3%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa