skol

U Bufaransa: Polisi yasatse icyicaro cya X, Elon Musk arahamagazwa

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Polisi yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yasatse ibiro bikoreramo urubuga nkoranyambaga rwa X, ndetse nyirarwo, Elon Musk asabwa kwitaba kugira ngo abazwe bimwe mu bibazo biri mu mikorere yarwo.

Muri Mutarama 2025, umwe mu Badepite b’u Bufaransa yagaragaje ko X ifite imikorere idahwitse ishingiye ku ikoranabuhanga rya ‘algorithm’ rigena ibyo umuntu areba igihe ari gukoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Mu busanzwe iyo usuye X, igira ibintu byinshi ikwereka ariko bishingiye ahanini ku byo ukunda kureba, ibigezweho, ibyo abo ukurikira batangaje n’ibindi. Ni ibintu byikora hashingiwe ku ikoranabuhanga.

Uru rubuga nkoranyambaga mu Bufaransa rushinjwa ko rwivanga mu mikorere y’iri koranabuhanga, ubuyobozi bwarwo bukagena ibyo umuntu areba aho kwikora mu buryo busanzwe, kubera inyungu runaka.

Iki kibazo kikimara kugaragara, Ubushinjacyaha bwa Paris bwahise bucyinjiramo, kugira ngo hakorwe iperereza ku ngaruka z’iyi mikorere.

Nubwo byatangiye X ikorwaho iperereza kuri iki kibazo, kuri ubu ryamaze kwaguka, hashyirwamo n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rya ‘Grok’ rimaze igihe rishinjwa kwerekana amashusho y’ubwambure arimo n’ay’abana.

Bigendanye n’iri perereza, ku wa 3 Gashyantare 2025, Polisi y’i Paris yasatse ibiro by’ahakorera X muri uyu mujyi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko “Muri iki cyiciro, iperereza riri gukorwa riri mu murongo wo gushaka igisubizo hagamijwe ko urubuga rwa X rugendera ku mategeko y’u Bufaransa, mu gihe rukorera ku butaka bw’igihugu.”

Ubushinjacyaha kandi bwategetse Elon Musk na Linda Yaccarino wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa X kwitaba ibazwa riteganyijwe ku wa 20 Mata 2026.

Iyo umuntu ahamagajwe n’u Bushinjacyaha bw’u Bufaransa biba ari itegeko igihe ari ku butaka bwabwo, gusa mu bihe byashize byagiye bigorana ko byubahirizwa ku bari mu mahanga, ibintu bishobora gutuma na Elon Musk atitaba.

Muri Nyakanga 2025, ubwo iperereza ryari ririmbanyije, Elon Musk yavuze ko ibiri gukorwa “bishingiye ku mpamvu za politike.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa