U Bufaransa: Umugore wa mbere yakatiwe igifungo cya burundu
Yanditswe: Saturday 25, Oct 2025
Umugore wa mbere mu Bufaransa, Dahbia Benkired, wasambanyije akanica umwana w’imyaka 12 witwaga Lola Daviet, yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu aba uwa mbere uhawe icyo gihano.
Dahbia Benkired w’imyaka 27 akatiwe icyo gihano nyuma y’uko inteko yaburanishije urubanza ifashe icyemezo cyo kumuhanisha icyo gihano gikomeye ndetse aba umugore wa mbere ugihawe mu Bufaransa.
Abandi bahawe icyo gihano barimo umwicanyi kabuhariwe akaba n’uwasambanyije abana Michel Fourniret n’umu-jihadist Salah Abdeslam bagize uruhare mu gitero cyagabwe i Paris mu 2015 cyahitanye abagera ku 130.
Nyuma y’isomwa ry’urubanza, nyina wa Lola, Delphine Daviet yavuze ko bizeye ubutabera kandi ko babuhawe kuko uwagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo, abihaniwe by’intangarugero.
Lola yishwe mu Ukwakira 2022. Umurambo we waje gutoragurwa uri mu isashe mu gikari cy’inyubako yabaga mo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Paris.
Benkired ni umwimukira wo muri Algeria wari wategetswe kuva mu gihugu mbere y’uko akora icyaha.
Ubushinjacyaha mu rukiko bwari bwasabye ko Benkired ahabwa igihano kinini gishoboka.
Yasuzumwe n’inzobere mu mitekerereze y’abantu bemeza ko afite imyitwarire idasanzwe ariko ko adafite uburwayi bwo mu mutwe.
Mbere y’uko abacamanza biherera, Benkired yabwiye Urukiko ko yicuza ibyo yakoze kuko biteye ubwoba, kandi akabisabira n’imbabazi.
Umushinjacyaha yabwiye inteko irimo abacamanza batatu n’abagize akanama k’inyangamugayo bagera kuri batandatu ko badakwiye kugabanya igihano kuko uregwa yakoze icyaha ari muzima kandi nta muti wabonera umuntu ufite imyitwatire nk’iyo.
Amashusho ya CCTV yafashwe yerekanye ko ku mugoroba wo ku wa 14 Ukwakira 2022, Benkired wari ufite imyaka 24 yegereye Lola wari uvuye ku ishuri ngo amwinjiza mu nzu aho yamusambanyirije, bikanarangira amwishe.
Binkered yari mu Bufaransa akoresha Visa y’abanyeshuri ariko yari yarananiwe kuyongeresha igihe byari byatumye muri Nyakanga 24 ahabwa iminsi 30 gusa yo kuba yavuye mu gihugu.
Lola Daviet w’imyaka 12 wishwe nyuma yo gusambanywa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *