skol

U Bufaransa: Umujyanama wa Sena yahamijwe icyaha cyo gufotora ubwambure bw’abagore

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye uwahoze ari umujyanama w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Sébastien G. igifungo cy’umwaka umwe usubitse, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufotora mu majipo y’abagore batabizi barimo n’abo muri Sena.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 17 Gashyantare 2026 aho urukiko rwemeje ko uyu mugabo yajyaga afata amafoto y’abagore batabizi barimo abakora muri sena yarangiza akayabika.

Mu 2023 ni bwo uyu mugabo yafashwe ubwo abakozi bakorana babonaga ‘hard drive’ iriho amafoto arenga 1800 y’ubwambure bw’abagore bigaragara ko yagiye afatirwa mu ruhame nko mu muhanda ndetse no mu nteko ishinga amategeko.

Ayo mafoto agaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’abakobwa nk’ikibuno, umuntu wambaye akenda k’imbere, bigaragara ko yabaga yafashwe abagore bambaye ijipo.

Muri ayo mafoto kandi harimo n’andi y’uwahoze akundana na Sébastien G. aho yari yambaye ubusa aryamye mu nzu y’uyu mugabo.

Bikimenyekana yahise aregerwa sena ndetse ajyanwa no mu rukiko aho yaje no kwirukanwa muri sena.

Mu rukiko Sébastien G. yisobanuye avuga ko atari agamije kugira uwo ahohotera ahubwo yumvaga ashaka gukusanya amafoto yerekana ubwiza bw’abagore.

Uyu mugabo yaciwe muri sena ndetse asabirwa ko bamujyana mu baganga bazobereye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa