U Bufaransa: Uwahoze ari Umusenateri yakatiwe igifungo cy’imyaka ine kubera kuroga Umudepite
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye igifungo cy’imyaka ine Joël Guerriau wahoze ari Umusenateri, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guha mugenzi we w’umudepite ikinyobwa kirimo uburozi kugira ngo amusambanye.
Amakuru dukesha France 24 avuga ko ibi byabaye mu Ugushyingo 2023 ubwo umudepite witwa Sandrine Josso yasuraga Senateri Joel Guerriau mu rugo rwe ruherereye i Paris.
Urukiko rwagaragaje ko muri iki gifungo cy’imyaka ine yakatiwe, amezi 18 ariyo azafungwa muri gereza.
Josso yagaragaje ko yishimiye umwanzuro w’urukiko rwafashe kuko byatumye yumva aruhutse muri we, gusa ku rundi ruhande abahagarariye Guerriah mu mategeko bavuze ko bagiye kujurira iki cyemezo.
Abashinjacyaha b’Abafaransa bavuze ko ubwo bari mu rubanza, Guerriah yireguraga avuga ko ibyo yakoreye uyu mudepite wahoze ari inshuti ye abifata nk’ubugoryi.
Guerriau yahakanye ibyo yaregwaga bigendanye no gushaka gusambanya Josso, ndetse ibyo byatumye mu Ukwakira 2025, uyu mugabo yegura ku mwanya we ndetse nyuma y’aho yirukanwa no mu ishyaka yabarizwagamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *