skol

U Buhinde: Abantu 25 bishwe n’inkongi yibasiye akabyiniro

Yanditswe: Sunday 07, Dec 2025

featured-image

Abantu 25 bapfuye abandi 50 barakomereka nyuma y’inkongi yibasiye akabyiniro kari mu Buhinde mu gace ka Arpora muri Leta ya Gao nkuko byemejwe n’ubuyobozi.

Iyo nkongi yadutse mu gicuku cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza nyuma yuko icupa rya gaze rituritse nkuko byemeje n’ikinyamakuru Press Trust of India cyo muri icyo gihugu.

Polisi yatangaje ko abahitanywe n’iyo nkongi barimo ba mukerarugendo bane n’abakozi 14 b’akabyiniro, mu gihe Umuyobozi wa Goa, Pramod Sawant, yategetse ko hakorwa iperereza kuri ibyo byago asezeranya ko ababigizemo uruhare bose bazahanwa bikomeye.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yihanganishije imiryango yagize ibyago, yemeza ko yavuganye na Sawant ngo harebwe icyakorwa.

Yavuze ko imiryango yagize ibyago izahabwa amadolari ya Amerika 2.200 naho imiryango y’abakomeretse igahabwa amadolari 550.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bashyira abantu benshi mu mbangukiragutabara ndetse n’umwotsi mwinshi uzamuka hejuru.

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira u Bihinde, ahanini ziterwa no kuba inyubako zitujuje ibisabwa ndetse muri Gicurasi abantu 17 bahitanywe n’inkongi yibasiye inyubako yo mu Mujyi wa Hyderabad, mu gihe mbere yaho gato abantu 15 bahitanywe n’iyibasiye hoteli iherereye i Kolkata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa