U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Indege ya Air India yo mu bwoko bwa Boeing 787 yarimo abantu 244 yakoze impanuka nyuma y’igihe gito ihagurutse mu Mujyi wa Ahmedabad mu Burengerazuba bw’u Buhinde yerekeza ku kibuga kitwa Gatwick cya London, mu Bwongereza.
Iyo mpanuka yabereye mu gace gatuwe cyane ka Meghani Nagar muri Leta ya Gujarat, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025. Yarimo abagenzi 232 n’abakora mu ndege 12.
Abashinzwe kuzimya umuriro mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Buhinde babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko indege yaguye ku kibuga cy’indege. Amashusho ya mbere yatambutse ku mateleviziyo yu Buhinde yerekanye umwotsi mwinshi w’umukara.
Ubuyobozi bukuru bw’indege za gisivili mu Buhinde bwatangaje ko indege yakoze impanuka nyuma y’iminota mike igihaguruka, ku buryo yagiye hanze y’ikibuga cy’indege.
Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege mu Buhinde, Ram Mohan Naidu Kinjarapu, yavuze ko yatunguwe kandi ababajwe cyane n’iyi mpanuka.
Ati: “Inzego z’ubutabazi ziriteguye, kandi hashyizweho ingufu zose kugira ngo amakipe y’ubuvuzi yoherezwe vuba aho hantu.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *