U Buhinde: Umunyapolitiki yateje umuvundo wahitanye abantu 36 barimo n’abana
Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025
Mu Buhinde, mu ntara ya Tamil Nadu, habereye ishyano rikomeye ubwo abantu bagera kuri 36 barimo abana umunani bahitanwe n’akavuyo kabaye mu nama ya politiki yateguwe n’umukinnyi w’amafilime uzwi cyane, Vijay Chandrasekhar, uzwi cyane ku izina rya Vijay. Abandi barenga 40 bakomeretse bikomeye, bamwe muri bo bakaba bakiri mu bitaro.
Minisitiri w’Ubuzima wa Tamil Nadu, Ma Subramanian, yemeje ko abo bantu bapfuye bagejejwe ku bitaro by’akarere, ariko bari bamaze gushiramo umwuka. Yavuze ko umubare w’abahitanywe n’uyu muvundo ushobora kwiyongera kuko hari abakomeretse bikomeye bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe wa Leta, M.K. Stalin, nawe yashimangiye ko abantu 45 bashyizwe mu bitaro nyuma y’iri sanganya.
Iyi nama ya politiki yari yateguwe na Vijay, umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Tamil Nadu, w’imyaka 51. Uyu mugabo uzwi cyane muri Sinema y’iyo ntara yatangije ishyaka rye rya politiki mu 2024 yise Tamilaga Vettri Kazhagam, nyuma y’uko asohoye filime ye yitwa The Greatest of All Time.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga, akavuyo kabaye ubwo Vijay yari ari kuvugira hejuru mu modoka ya bisi yashyizweho nk’urubuga rwo kuvugiraho. Ubwo yavugaga ijambo rye, abari aho batangiye gusunikana no kwigira imbere bashaka kumwegera, bituma benshi bagwa hasi, abandi bakandagirwa hejuru. Abantu ibihumbi bari bitabiriye iyi nama, bigatuma akavuyo karushaho kuba kenshi.
Icyo gihe, Tamil Nadu yari iri mu bushyuhe bwinshi burenga dogere 90 Fahrenheit, kandi Vijay yari yatinze kuhagera hashira amasaha menshi. Ababonye uko byagenze bavuga ko uyu mukinnyi yajugunyaga amacupa y’amazi mu bantu kugira ngo abafashe guhangana n’ubushyuhe, ariko ntibyabujije ko hari nibura abantu 30 baguye igihumure ubwo yari akivuga ijambo rye.
Amashusho yafashwe yerekanye Vijay asaba imbaga y’abantu gutanga inzira ku modoka za ambulance zari zije gutabara. Nyuma y’akavuyo, inama yahise isozwa.
Nyuma y’iri sanganya, Vijay yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ati: “Umutima wanjye uraremerewe cyane, ndi mu mubabaro udasanzwe n’agahinda katavugwa. Nihanganishije imiryango y’abavandimwe na bashiki bacu twabuze i Karur. Nsaba Imana gukiza vuba abarwariye mu bitaro.”
Iri sanganya ryababaje igihugu cyose, ku buryo n’Umuyobozi w’Igihugu cy’u Buhinde, Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, yifatanije n’imiryango yabuze ababo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ari “ibintu bibabaje cyane” kandi yifuriza imbaraga imiryango iri mu gahinda n’abakomeretse abifuriza gukira vuba.
Minisitiri Ma Subramanian yatangaje ko hatangiye iperereza ku cyateye aka kavuyo. Minisitiri w’Intebe wa Tamil Nadu, M.K. Stalin, na we yavuze ko hashyizweho akanama kayobowe n’umucamanza Aruna Jagadeesan, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse rizatanga raporo izagenderwaho mu gufata izindi ngamba.
Iri sanganya rikomeye ryabaye ubwo Vijay, umwe mu bakinnyi b’imena ba sinema ya Tamil Nadu, yari mu rugendo rushya rwa politiki rwatangiye guha icyizere benshi, ariko rugakorwa mu nkokora n’ibyago byahitanye ubuzima bw’abantu benshi bari baje kumushyigikira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *