U Buhinde: Yataburuye umurambo wa mushiki we ajya kuwusabisha amafaranga muri banki
Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026
Umugabo w’imyaka 50 wo muri Leta ya Odisha iherereye mu Burasirazuba bw’u Buhinde, yataburuye umurambo wa mushiki we awujyana kuri banki nk’ikimenyetso cyerekana ko uwamuhaye amafaranga yari afite kuri konti yapfuye.
Byabereye kuri iyi banki yitwa Odisha Grameen, aho uyu mugabo witwa Jeetu Munda ukomoka mu gace ka Dianali, yari amaze igihe yifuza kubikuza amafaranga kuri konti ya mushiki we mukuru witwa Kalra Munda, wapfuye ku wa 26 Mutarama 2026.
Abakozi ba banki babanje kumwangira mugabo kubikuza amafaranga mushikiwe we atabonetse.
Ku wa 27 Mata 2026, nibwo Jitu yafashe umwanzuro wo gusubira mu cyaro cy’iwabo ajya gutaburura umurambo wa mushiki we, awushyira mu gafuka agenda hafi ibilometero birenga bitatu ajya kuri iyi banki.
Nyuma y’urwo rugendo rwose, uyu mugabo yageze kuri banki ashyira umurambo wa mushiki we imbere yayo. Byahuruje abantu benshi ndetse birangira bahamagaje polisi yo muri aka gace.
Uyu mugabo yasobanuriye Polisi ko impamvu yahisemo gutaburura umurambo wa mushiki we, awujyana kuri banki kugira ngo abereke neza ko yapfuye kubera ko bari banze kumwizera.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Patana, Kiran Prasad Sahu, yanenze abakozi ba Odisha Grameen kubera ko batigeze basobanurira neza uyu mugabo ibikenerwa kugira ngo abikuze amafaranga kuri konti y’umuntu wapfuye muri banki.
Ati “Jeetu ni umuturage utarigeze akandagira mu ishuri. Rero ntabwo azi ibijyanye n’umuzungura w’amafaranga y’umuntu wapfuye. Icyo navuga ni uko abakozi ba banki bananiwe kumusobanurira neza inzira bicamo kugira ngo ubikuze amafaranga kuri konti y’umuntu wapfuye.”
Ku rundi ruhande Jeetu yabwiye abanyamakuru ko ajya kuri banki inshuro nyinshi ariko abantu bahakora bakamutuma nyiri konti kugira ngo abikuze amafaranga ye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *