skol
fortebet

U Buholandi bugiye gufunga Ambasade yabwo i Burundi

Yanditswe: Sunday 20, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko igiye gufunga Ambasade zayo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi, mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari iki gihugu gikoresha.

Sponsored Ad

Ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ambasade eshanu.

Ati “Mfite gahunda yo gufunga Ambasade eshanu ndetse n’ibiro bihagarariye inyungu zacu mu bihugu bikurukira, i Bujumbura mu Burundi, Havana muri Cuba, Juba muri Sudani y’Epfo, Tripoli muri Libya, Yangon muri Myanmar, n’ibiro bihagarariye inyungu zacu muri Antwerp mu Bubiligi na Rio de Janeiro muri Brésil.”

Izi ngamba zije mu rwego rwo kugabanya amafaranga y’ingengo y’imari angana na miliyoni 25 z’Amayero.

Leta y’u Buholandi ifite intego yo kugabanya amafaranga ikoresha ku kigero cya 22%.

Ifungwa rya Ambasade y’u Buholandi i Bujumbura rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, kubera ko iki gihugu kiri mu biha inkunga nyinshi u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa