skol
fortebet

U Burayi bwugarijwe n’ubushyuhe bukabije

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 30, Jun 2025

U Burayi bwugarijwe n'ubushyuhe bukabije

Sponsored Ad

skol

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi byugarijwe n’ubushyuhe bukabije ku buryo byashyizeho ingamba zo kuburira abaturage babyo, cyane ko ubushyuhe bwarenze dogere Celcius 40.

Espagne ni kimwe mu bihugu byugarijwe cyane, aho mu bice nka El Granado ubushyuhe bwageze kuri dogere Celcius 46, ikintu kidasanzwe mu Burayi.

Ikigo cy’Iteganyagihe muri ako gace cyamaze kuvuga ko bishoboka cyane ko Kamena y’uyu mwaka ari ko kwezi gushyushye cyane kubayeho mu mateka kuva ibyo bipimo byatangira gufatwa.

Muri Barcelone, umugore ukora akazi ko gukubura mu muhanda aherutse kwitura hasi arapfa, iperereza ry’ibanze rikerekana ko urupfu rwe rufitanye isano n’ubushyuhe bwinshi yari yakoreyeho uwo munsi.

Ibindi bihugu byashyizeho ingamba zo guhangana n’ubushyuhe bukabije birimo u Butaliyani, Portugal, u Bubiligi, Croatia, u Bufaransa, Autriche, Bosnia & Herzegovina, Hungary, Serbia, Slovenia n’u Busuwisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa